Umugore wa Trump yahishuye ko ajya agira inama umugabo we ku mikoreshereze ya Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Donald Trump, Melania Trump, yatangaje ko ajya agira inama umugabo we ku bijyanye n’ubutumwa yandika kuri Twitter, zimwe akazikurikiza izindi ntazikurikize.

Trump ni umwe mu bakuru b’ibihugu ba mbere bakoresha Twitter cyane.

Igitera benshi kumwibazaho ni uburyo adatinya no kuzitukaniraho n’abamukurikira cyangwa akagaragarizaho ibyo atishimiye.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Melania Trump yasozaga uruzinduko yagiriraga mu bihugu bine bya Afurika, yabajijwe niba ajya agira inama umugabo we ku mikoreshereze ya Twitter.

Melania wari wagiye gusura imva z’Abami mu Misiri (Pyramids), yavuze ko hari ubwo ajya asaba umugabo we gushyira hasi telefone.

Ati “Ntabwo buri gihe nemeranya n’ibyo ashyira kuri Twitter kandi ndabimubwira. Ngerageza kumubwira uko mbyumva nkamuha n’inama. Rimwe na rimwe aranyumvira ubundi ntanyumvire.”

Melania yavuze ko icy’ingenzi ari uko abwiza umugabo we ukuri ku cyo amutekerezaho.

ABCNews yatangaje ko Melania abajijwe niba hari ubwo yigeze gusaba umugabo we gushyira hasi telefoni, yasubije ko bijya bibaho.

Twitter isa n’aho ari wo murongo Trump anyuzamo ibitekerezo bye cyane kurusha izindi nzira z’itumanaho abandi bakuru b’ibihugu bakoresha.

Mu myaka icyenda amaze kuri Twitter, Trump amaze kwandika (Tweets) inshuro 39 200. Bivuze ko nibura ku munsi yandikaho inshuro 11.

Melania Trump yasoje uruzinduko rwe ku mugabane wa Afurika asura Misiri
Melania yatangaje ko ajya agira inama umugabo we ariko ko zimwe atazubahiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza