Umugore wa Trump umaze iminsi 19 atagaragara mu ruhame akomeje kwibazwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi 19 umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, atagaragara mu ruhame, aho ku wa 10 Gicurasi 2018, ari bwo abantu baheruka kumuca iryera bakira imfungwa eshatu z’Abanyamerika zarekuwe na Koreya ya Ruguru.

Nyuma y’iminsi ine umuvugizi we Stephanie Grisham yasohoye itangazo avuga ko Melania Trump, yagiye kwa muganga kwivuza impyiko ariko byagenze neza.

Bidatinze yanditse kuri Twitter ye ashimira aho yivurije mu bitaro bya gisirikare, Walter Reed Military Medical Center’, abantu bose bamwifurije gukira vuba n’abamusengeye, yizeza ko agiye gusubira muri White House vuba.

Gusa ntiyigeze yitabira ibirori byo gushimira abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wa Navy Seal kuwa 24 Gicurasi 2018, ariko yanditse kuri Twitter abashimira, arongera akoresha uru rubuga yihanganisha abagizweho ingaruka n’ibitero bya Santa Fe na Texas, ndetse kuri uyu wa Mbere ashimira abitangiye Amerika bose ikaba igihugu cy’igihangange.

Nkuko CNN yabyanditse, ibi byatumye abantu benshi bibaza impamvu Melania Trump atagaragara mu ruhame kandi kuri Twitter, akavuga. Hari n’abatangiye kuvuga ko yaba yarasubiye i New York.

Umuvugizi we Grisham, avuga ko ameze neza ababivuga nta shingiro bafite. Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko uyu mugore akunda kubaho ubuzima bwe no gukora gahunda ze mu ibanga rikomeye.

Hashize iminsi 19 umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, atagaragara mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza