Umugore wa Perezida Assad wa Syria yafashwe na kanseri y’ibere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Kanama 2018 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Perezidansi ya Syria yatangaje ko umugore wa Perezida Bashar al-Assad witwa Asma al-Assad, ari kuvurwa kanseri y’ibere yagaragaye itarakomera cyane.

Ibi perezidansi y’iki gihugu yabitangaje ku wa Gatatu binyuze mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter buherekejwe n’ifoto igaragaza Asma arimo serumu, umugabo we Perezida Bashar al-Assad amwicaye iruhande.

Perezidansi yagaragaje ko yatangiye kuvurwa ikibyimba cyafashe mu ibere ariko ku bw’amahirwe bikamenyekana hakiri kare, ndetse bamwifuriza gukira vuba.

Iyo foto yakurikiwe n’ubutumwa bugira buti “Mu kwihangana, ukwizera n’ibyiringiro … Madamu Asma al-Assad yatangiye urugendo rw’ibanze rwo kuvurwa umugera wa kanseri yo mu ibere wavumbuwe hakiri kare. Bituvuye ku mutima, perezidansi n’abakozi bayo turifuriza Madamu Asma gukira vuba.”

Asma wavukiye mu Bwongereza ku babyeyi bakomoka muri Syria yashakanye na Assad mu 2000, akaba ari umwe mu bantu bakomeye bashimwe ndetse bakananengwa kuguma ku ruhande rw’umugabo we mu ntambara y’abasivili imaze imyaka irindwi.

Nk’uko CNN yabyanditse, mu 2016 uyu mugore yatangaje ko yanze kwemera gushyira mu bikorwa amasezerano yamusabaga kuva muri Syria agahabwa uburinzi ndetse n’ubutunzi buzamubeshaho.

Asma w’imyaka 42 yatangiye kuvugwa cyane ubwo urubuga rwe rwa Instagram rwashyirwagaho amafoto ahobeye abana bato, ndetse yicaye ku bitanda by’abakomerekeye mu ntambara.

Mu 2011 Ikinyamakuru Vogue cyamukozeho inkuru yiswe ‘iroza mu butayu’, gusa ntiyakiriwe neza na bose kuko hari abavuze ko mu kuyandika batinze ku kumutaka ariko ntibagire icyo bavuga ku ibangamirwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Syria.

Perezida Assad hamwe n'umugore we ubu uri mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza