Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yatangaje ko uwo mukambwe w’imyaka 99, atajyanywe mu bitaro kuko arembye ahubwo ari uburyo bwo kumwitaho hakiri kare.
Yajyanywe mu bitaro bizwi nka King Edward VII Hospital biherereye i Londres mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza.
BBC yatangaje ko yajyanywe mu bitaro ari mu modoka, bisabwe n’umuganga we. Ngo yari amaze iminsi yumva atameze neza, icyakora ntaho bihuriye na Coronavirus.
Mu kwezi gushize nibwo Igikomangoma Philip n’Umwamikazi Elisabeth II bahawe urukingo rwa Coronavirus, bakingirirwa mu rugo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!