Umufaransa yatangiye urugendo rwo gushyiraho agahigo akambukiranya Inyanja ya Pacifique yoga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kamena 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umufaransa w’umuhanga mu koga Benoît Lecomte w’imyaka 51, yahagurutse mu Buyapani afite intego yo kwambukiranya inyanja ya Pacifique yoga, akazakukira muri San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uru rugendo ruzaba rubaye umwihariko we, Lecomte afite intego yo kumenyekanisha ingaruka ziri guterwa n’imihindagurikire y’ibihe, itsinda ry’abashakashatsi rikazakurikirana urugendo rwe mu bilometero 9,000 ateganya koga.

Nk’uko BBC yabitangaje, azajya yoga amasaha umunani ku munsi mu gihe kirenga amezi atandatu, kugeza igihe azagererera ku nkombe mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uru rugendo ariko ntirworoshye na gato kuko hari ibigeragezo bimutegerereje mu nyanja birimo ibifi bya Sharks, imiraba cyangwa akaba yasakirana n’ibindi binyabuzima byo mu mazi. Ibyo ntibisigana n’ibice byo mu nyanja usanga bifite ubukonje bukabije, bushobora kugora umubiri w’umuntu.

Abahanga bazakurikirana urugendo rwe ngo bazaba basuzuma ingano y’imyanda ya plastic iri mu nyanja, ingaruka imyitozo umuntu akoze ishobora kugira ku mutima n’ingaruka ziturika ry’uruganda rw’imbaraga za kirimbuzi rwa Fukushima kuri aya mazi, rwaturitse muri Werurwe 2011.

Lecomte yari amaze igihe mu myiteguro yoga amasaha menshi buri munsi, akorerwa amasuzuma atandukanye ngo barebe ko ari igikorwa yiteguye mu mitekerereze.

Yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati “Ibijyanye n’imitekerereze ni ingenzi cyane kurusha ubushobozi bw’umubiri. Ni ngombwa ko buri gihe uba utekereza ku kintu mu buryo bwiza.”

Imyiteguro y’uru rugendo yari imaze imyaka isaga itandatu, ariko Lecomte avuga ko yari amaze igihe kinini atekereza ku gukora uru rugendo.

Mu 1998 yakoze urugendo rwa wenyine yambukiranya inyanja ya Atlantique mu rugendo rw’ibilometero 6,400 mu minsi 73. Ubwo yari ageze ku butaka mu Bufaransa ngo ijambo rya mbere yavuze ni “sinzabyongera ukundi”, ariko nyuma aza kugaragaza ko ashaka kwiha indi ntego.

Uyu mugabo ngo azajya yoga amasaha umunani ku munsi ubundi yinjire mu bwato ahabwe ubufasha akeneye, arye, anaryame, ubundi asubire mu mazi. Kugira ngo agumane imbaraga, biteganywa ko azajya arya calorie 8,000 ku munsi.

Lecomte avuga ko mu biribwa azagendana nta masukari agomba kubamo, ahubwo imbaraga akeneye zizajya ziva mu binure, akarya ibintu bikomeye byakonjeshejwe, umuceri, amakaroni n’amasosi atandukanye.

Ubwato buzamugenda iruhande buzaba bunakurikiranwa kuri GPS, ku buryo abantu babyifuza bazajya bareba urwo rugendo umunsi ku wundi banyuze ku rubuga rwa internet rwa Lecomte.

Ubwo Ben Lecomte yashyiragamo umwambaro wabigenewe mbere yo kwinjira mu mazi
Uyu mugabo yahagurukiye ahitwa Choshi mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza