Harris yafashwe n’ibyuma bisaka byashyizwe ku marembo y’Ingoro Ishinga Amategeko ya Amerika, nyuma y’imyigaragambyo karundura iherutse kubera kuri iyo Ngoro ku wa 6 Mutarama, igahitana ubuzima bw’abantu batanu barimo n’umupolisi.
Amakuru avuga ko Harris yagerageje guhereza bagenzi iyo ntwaro ngo bayimufashe, gusa baranga kuko nta burenganzira bwo gutunga intwaro butangwa na Leta ya Washington bafite.
Hagati aho, Polisi yo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatangaje ko yatangiye iperereza mu rwego rwo kumenya impamvu yateye Harris kwitwaza intwaro agiye mu Nteko.
Amakuru avuga ko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika harimo urwikekwe hagati y’abadepite b’aba-Républicain n’aba-Démocrate cyane cyane nyuma y’imyigaragambyo iherutse kubera ku Ngoro bakoreramo.
Uku kutumvikana ni ko kwatumye bamwe mu badepite b’Aba-Démocrate basaba ko ku muryango w’Inteko hashyirwa ibyuma bisaka, icyemezo kitishimiwe na benshi mu Ba-Républicain.
Depite Alexandria Ocasio-Cortez uhagarariye Leta ya New York, yatangaje ko Harris yari kuryozwa ibyo yakoze.
Ati “Yatesheje agaciro amategeko twashyizeho nk’Abanyamerika, bisobanuye ko atakwizerwa mu gukurikirana ibya rubanda. Njye sinitaye ku mpamvu yatumye azana intwaro mu Nteko, icyo nitayeho ni ingaruka ibikorwa bye byari bugire ku badepite 435 yari ashyize mu kaga”.
Nyuma y’uko hari bamwe mu badepite bakomeje kugenda barenga ku mabwiriza yo gusakwa, ubuyobozi bw’Inteko bwashyizeho ibihano birimo ko uzarenga ku mabwiriza akinjira mu Nteko adasatswe, azajya acibwa amande ya 5 000$ (arenga miliyoni 4.9 Frw), byasubira agakatwa 10 000$ (arenga miliyoni 9.8 Frw).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!