Umubyeyi wa Osama Bin Laden yavuze uburyo umuhungu we yari umwana mwiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kanama 2018 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Nyina wa Osama Bin Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, yavuze ko umwana we amwibukira ku mico myiza yamurangaga.

Alia Ghanem ubyara Osama aherutse kubitanagza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza nyuma y’imyaka irindwi umuhungu we arasiwe mu Mujyi wa Abbottabad muri Pakistan.

Umuryango wa Osama uba mu mujyi wa Jeddah muri Arabie Saoudite. Uvuga ko uheruka kubonana na Osama mu 1999 mbere y’imyaka ibiri ngo Al Qaeda igabe ibitero by’indege ku miturirwa i New York byahitanye abagera ku bihumbi bitatu.

Ghanem avuga ko umuhungu we yakuze ari umwana mwiza, aza guhindurwa n’abo yahuye nabo ubwo yajyaga kwiga muri Kaminuza.

Abajijwe uko yakiriye amakuru y’uko umuhungu we yagiye mu mitwe y’iterabwoba bo Ghenam yagize ati “Twese twaguye mu kantu. Sinifuzaga ko biba. Kuki yabyiroshyemo?”

Nyuma y’ibitero byagabwe ku miturirwa i New York tariki ya 11 Nzeli 2001, ngo umuryango wa Osama wahaswe ibibazo na Leta ya Arabie Saoudite.

The Guardian ivuga ko impamvu ubwami bwa Arabie Saoudite bwemeye ko umuryango wa Osama uvugana n’itangazamakuru, byari bigamije kwerekana ko ntaho iyo Leta yari ihuriye n’ibikorwa bye nubwo byakunze kuvugwa ko yamufashije.

Barumuna ba Osama, Hassan na Ahmed batangaje ko nabo bababajwe no kumva mukuru wabo yaragize uruhare mu bitero byahitanye imbaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ahmed yagize ati “Kuva ku muto kugeza ku mukuru, twese twumvise aduteye isoni. Twari tuzi ko tugiye guhura n’ibibazo. Imiryango yacu yabaga hanze yahise igaruka mu gihugu.”

Yavuze ko nyina na n’ubu ataremera uruhare rwa Osama mu bitero byo muri Amerika, ahubwo ngo ibyo yakoze yabitewe n’abantu babi bari bamuzengurutse.

Osama Bin Laden yavutse mu 1957, nyuma nyina yaje gutandukana na se ashaka undi mugabo.
Mu 1988 nibwo Bin Laden yashinze umutwe wa Al Qaeda hanyuma mu 1996 nibwo yatangaje intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yishwe tariki 2 Gicurasi 2011 n’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi mu Mujyi wa Abbottabad muri Pakistan, ashyingurwa mu nyanja.

Umubyeyi wa Osama Bin Laden, Alia Ghanem,yatangaje ko umuhungu we yakuranye imico myiza ariko ko yaje guhindurwa n'abantu yahuriye nabo muri kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza