Ukuri ku ndege ya iPlane 1, Kanye West yifuza ko yasimbura Air Force One

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kane nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ibiganiro n’umuraperi Kanye West wamugejejeho icyifuzo cy’uko hakorwa ‘iPlane 1’, indege izasimbura Air Force One igendwamo n’umukuru w’iki gihugu.

Nubwo Kanye West avuga ko iyi indege izakorwa n’uruganda rwa Apple, yaba we cyangwa uru ruganda nta n’umwe wagize igitekerezo cyo kuba hakorwa indege nk’iriya.

Iki ahubwo n’igitekerezo cyagizwe na Shabtai Hirshberg, ubwo mu 2012 yakoraga ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko ingendo zo mu kirere zizaba zimeze mu 2030.

Mu kiganiro na The Verge, Hirshberg yavuze ko nubwo yatunguwe no kubona Kanye West akoresha igihangano cye, ku rundi ruhande yashimishijwe n’agaciro igitekerezo yagize cyahawe.

Yakomeje avuga ko ari umushinga yakozeho ubwo yari mu bushakashatsi busoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri College for Creative Studies muri leta ya Detroit.

Hirsherberg utazi uko igihangano yakoze cyageze mu maboko ya Kanye West nubwo ari we wagishyize kuri Internet, avuga kiri cyane mu ntekerezo kurusha ko ari ibintu byashyirwa mu bikorwa.

Ikindi ngo ntiyigeze ateganya ko cyakoreshwa n’ikinyabutabire cya ‘hydrogen’ nk’uko uyu muraperi yabivuze. Yiteguye gukorana nawe ndetse na Apple igihe baba bafashe umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ikorwa rya iPlane 1.

Iyi niyo iPlane 1 Kanye West yifuza ko yasimbura Air Force One

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza