00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri ku ifoto bivugwa ko ari iy’Umwamikazi Elizabeth n’umugabo we bunamiye Umwami w’Abami wa Ethiopia

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Mata 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Mu bubiko bwa Getty Images izwiho kugira amafoto aboneka hake cyane yiganjemo aya kera, harimo igaragaza umugore n’umugabo bunamiye Umwami w’Abami wa Ethiopia, Haile Selassie n’umugore we, bikavugwa ko abo bari Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II n’umugabo we.

Getty Images yasobanuye ko iyo foto yafatiwe muri Ethiopia mu 1955 yandikaho iti “Umwami w’Abami wa Ethiopia n’umugore we basuhuza abashyitsi”.

Ntiyigeze itangaza ko abo bashyitsi bari Queen Elizabeth n’umugabo we, ariko uburyo bagaragara byatumye bamwe bakeka ko baba ari bo.

Nyamara Reuters yanyomoje ayo makuru ivuga ko hari ibihamya byinshi byerekana ko aba bakekwa kuba muri iyo foto nk’abashyitsi atari bo, nubwo bwose abarimo ba nyabo bataramenyekana.

Mu kubisobanura yifashishije inkuru yanditswe na New York Times, ivuga ko uwo Mwamikazi n’umugabo we Philip bagiriye uruzinduko rw’akazi rwa mbere muri Ethiopia mu 1965; rukaba rwarabaye n’urwa mbere rukorewe n’abo mu Bwami bw’Abongereza muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.

Ni urugendo rwakozwe mu myaka 10 nyuma y’ “urw’akazi Umwami Haile Selassie yari yaragiriye i Londres ubwo Winston Churchill yari akiri Minisitiri”, nk’uko The Guardian yabitangaje.

Na none kandi umugore wa Selassie ugaragazwa muri iyo foto yo mu 1955, yitabye Imana mu 1962, mu myaka itatu mbere y’uruzinduko rwa Queen Elizabeth.

Aho niho itsinda ry’abasesenguzi ba Reuters bahereye “bavuga ko bidashoboka ko abo bantu bunamiye Umwami w’Abami wa Ethiopia yaba ari Queen Elizabeth n’umugabo we” kuko muri uwo mwaka ntibahageze kandi n’igihe bahagereye uwo mugore w’Umwami yari yaritabye Imana.

Amafoto ya Getty Images akunze gukoreshwa henshi by’umwihariko mu itangazamakuru.

Ifoto yateje urujijo yerekana ko abunamiye Umwami w'Abami wa Ethiopia ari Umwamikazi Elizabeth II n'umugabo we Philip
Umwamikazi Elizabeth II ubwo yari mu ruzinduko yagiriye muri Ethiopia mu 1965
Ifoto ya nyayo ku rugendo rwa Queen Elizabeth muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .