Uguhangana kwa Trump na Clinton kwageze no kuri gahunda bateganyiriza Abirabura

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2016 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umukandida w’ishyaka ry’Aba- républicain, Donald Trump yihanukiriye abwira abirabura b’Abanyamerika ko kudatora Hillary Clinton ntacyo bazaba bahombye.

Ibi yaraye abitangarije muri Leta ya Michigan, aho yabwiye abirabura b’Abanyamerika ko nibatora umukandida w’Aba-Democrates, Hillary Clinton bazakomeza kubaho mu bukene, bakiga nabi kuko iri shyaka ngo ritajya riha agaciro amajwi y’abirabura baba baritoye.

Yagize ati“Murabaho mu bukene, amashuri yanyu si meza, nta kazi mugira, 58% by’urubyiruko rwanyu ni abashomeri, muzaba muhombye iki nimutamutora?”

Yakomeje avuga ko Clinton ashaka guha akazi impunzi kuruta kugaha urubyiruko rw’abirabura b’Abanyamerika bagizwe impunzi mu gihugu cyabo.

Ku rubuga rwa Twitter, Clinton yasubije Trump ko ibyo yavuze ari ubujiji. Yanditse ngo “Ubu ni ubujiji cyane, biratangaje.”

Mu cyumweru cyose Trump amaze yiyamamaza mu birabura b’Abanyamerika, imbwirwaruhame ze zaranzwe no kuvuga ko azarwanya ubukene mu buryo butigeze bukorwa n’Aba-Democrates, abasaba kumuha amahirwe yo kubigeraho.

Trump yavuze ko ibyo azakora kuri manda ye ya mbere bizatuma kuri manda ya kabiri atorwa 95% n’abirabura b’Abanyamerika, nk’uko CNN ibitangaza.

Perezida Barack Obama ni we mwirabura w’Umunyamerika wabaye Perezida mu mateka ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri 2012 yatowe n’abirabura b’Abanyamerika ku kigero cya 93%.

Abasesenguzi basanga amagambo ya Trump ku birabura b’Abanyamerika ari ugutakamba kuko yamaze kumenya ko Clinton yamutsinze mu byumweru bishize. Aha bashingira ku buryo yagiye yumvikana avuga ko azabasubiza iwabo muri Afurika.

Ubwo yiyamamazaga muri Leta ya Indianapolis, Trump yijeje Abanyamerika ko natorwa azagarura Abanyafurika batuye muri Amerika mu bihugu bakomokamo, cyane cyane ngo abo muri Kenya ataretse umwana wabo Barack Obama. Ibi biratangazwa n’ikinyamakuru Politics.co.ke

Yagize ati “Abanyafurika batuye muri Amerika ni abanebwe, icyo gusa bashoboye ni uguhora bishimishiriza mu duce dukennye, bitotombera uburyo bakorerwa irondaruhu, aba ni abantu Abanyamerika badakenewe rwose, aba bantu ni abanzi b’iterambere, reba ibihugu bya Afurika nka Kenya urugero, abantu baho usanga biba umutungo wa Leta, ugasanga bagiye kuwushora mu bihugu byo hanze.”

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru, The New York Times, ryerekanye ko abirabura b’Abanyamerika batari inyuma Trump kuko bagiye bibasirwa n’abamushyigikiye mu magambo yuzuye irondaruhu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza