00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yakuyeho Guma mu Rugo, Israel na Iran rurageretse, Umunya-Nigeria wari witezwe mu mikino Olempike yahagaritswe - Agezweho mu mahanga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakuyeho Guma mu Rugo yari imaze iminsi 41 mu gihugu cye, atangaza ko ingendo zihuza uturere zemewe ndetse ko moto na bisi zikomorewe.

Amabwiriza mashya muri Uganda azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama. Agena ko ingendo zihuza uturere zikomorewe, moto zemerewe gutwara abantu naho imodoka rusange zitwara abantu ko zizajya zitwara 50% by’ubushobozi bwazo.

Muri Uganda, ingendo ntizemewe guhera saa moya z’umugoroba kugera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo. Moto zemerewe gutwara umuntu umwe, gusa ntizigomba kurenza saa kumi n’ebyiri zikiri mu muhanda.

Uganda ikuyeho Guma mu Rugo mu gihe ubwandu bukiri hejuru, ubu imaze kugira abantu 93.927 banduye mu gihe abapfuye bo ari 2.690.

Perezida Museveni yakuyeho Guma mu Rugo nubwo ubwandu bwa Covid-19 bukiri hejuru mu gihugu cye

Umunya-Nigeria wari uhanzwe amaso mu mikino Olempike yahagaritswe

Blessing Okagbare usiganwa ku maguru muri metero 100 ni umwe mu Banyafurika bari bahanzwe amaso mu Mikino Olempike. Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yahagaritswe nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’ubuzima.

Uyu mukobwa yagombaga gusiganwa kuri uyu wa Gatandatu muri kimwe cya kabiri mu cyiciro cya metero 100, gusa ubwo yari asoje isiganwa ryo ku wa Gatanu yanegukanye, yapimwe maze mu maraso ye bigaragara ko yakoresheje imiti itemewe ku basiganwa by’umwuga.

Blessing w’imyaka 32 yamenyeshejwe amakuru y’uko ahagaritswe muri iyi mikino nyuma yo kwanikira abandi muri metero ijana mu cyiciro cyabaye ku wa Gatanu, akoresheje amasegonda 11,05.

Abaye umukinnyi wundi wiyongera ku 10 bo muri Nigeria bangiwe guhatana muri iyi mikino.

Blessing Okagbare yahabwaga amahirwe yo kwegukana umudali muri iyi mikino

Israel yashinje Iran kugaba igitero cy’iterabwoba ku bwato bwayo

Israel yashinje Iran kuba ari yo iri inyuma y’igitero cyagabwe ku bwato bwayo bwari butwaye lisansi, cyagabwe na drone mu njanja yo muri Oman kigahitana abantu babiri barimo Umwongereza wari ushinzwe umutekano n’Umunya-Romanie.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Yair Lapid, yamaganye iki gitero, ashyira mu majwi Iran ko ari yo yakigabye.

Ati “Isi ntabwo igomba guceceka mu gihe Iran iri gukora ibikorwa by’iterabwoba inangiza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.”

Uburyo iki gitero cyagabwemo ntabwo burasobanuka ndetse na Iran ntiragira icyo ivuga ku birego bya Israel.

Israel yashinje Iran kugaba igitero ku bwato bwayo

Impapuro zigaragaza uko Trump yishyuye imisoro, byanzuwe ko zishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yategetse Urwego rushinzwe iby’imisoro [Internal Revenue Service (IRS)] gushyikiriza Inteko inyandiko zigaragaza uko uwahoze ari Perezida Donald Trump yagiye yishyura imisoro.

Uyu mwanzuro birasa n’aho ugiye gushyira iherezo ku nkundura y’iperereza ryatangiye mu 2019 rijyanye n’imisoro Trump yaba yaranyereje.

Nubwo bidateganywa n’amategeko, buri Perezida wese wa Amerika guhera mu 1976, uvanyemo Trump, yagaragaje inyandiko ze zerekana uko yagiye yishyura imisoro.

Trump ntacyo aravuga kuri uyu mwanzuro wo gushyikiriza inyandiko ze abagize Inteko Ishinga Amategeko, gusa hari uburyo bwinshi ashobora kuburizamo iki gikorwa anyuze mu nkiko agatanga ikirego.

Ku rundi ruhande, abagize Ishyaka ry’Aba- Républicain abarizwamo bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuze ko uyu mwanzuro ushingiye ku mpamvu za politiki.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi, yatangaje ko kubona inyandiko zijyanye n’uburyo Trump yagiye atanga imisoro ari ikintu kireba umutekano w’igihugu.

Inyandiko zigaragaza uko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atanga imisoro zigiye gushyikirizwa abagize Inteko Ishinga Amategeko bazikoreho iperereza

Isabel dos Santos yategetswe gusubiza imigabane ya miliyoni 500$ afite muri sosiyete itunganya gaz

Urukiko Mpuzamahanga ruburanisha imanza z’ubucuruzi, rwanzuye ko Isabel Dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, asubiza leta y’igihugu cye imigabane ifite agaciro ka miliyoni 500$ afite mu ruganda rutunganya Lisansi na Gaz.

Isabel Dos Santos azwi nk’umugore wa mbere ukize muri Afurika. Urukiko rwanzuye ko imigabane afite muri Sosiyete y’Abanya-Portugal yitwa Galp yayibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko ikwiye gusubira mu maboko y’ikigo gishinzwe gutunganya ingufu muri Angola, Sonangol.

Uyu mugore amaze igihe kinini aregwa ibyaha byo kwigwizaho imitungo, gusa we yakunze kuvuga ko bishingiye kuri Politiki.

Isabel dos Santos yategetswe gusubiza imigabane ifite agaciro miliyoni 500$ afite muri sosiyete itunganya gaz ifite inkomoko muri Portugal. Iyi migabane byanzuwe ko isubizwa Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu kuko uyu mugore yayibonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .