Kwamamaza

Ubuzima bwa Trump bwatangiye kwibazwaho byinshi

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 12:47' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’ibibazo byazamuwe na Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’aba-republicans mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agaragaraza impungenge ku buzima bwa Hillary Clinton bahanganye, abantu batandukanye bahise batangira kwibaza uko ubwe buhagaze.

Mu Ukuboza 2015 ni bwo Trump yashyize hanze amakuru make agendanye n’ubuzima bwe aho muganga we wihariye yemeje ko ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko nta kibazo cy’uburwayi ubwo aribwo bwose afite ku buryo naramuka atowe ari we mu Perezida ufite ubuzima bwiza Amerika izaba igize.

Ibi ariko byashidikanyijweho n’abantu batandukanye batunguwe n’imvugo y’uyu muganga ndetse banamushinja kudatanga ingingo n’imwe ifatika ishimangira ibyo yavuze, nk’uko bitangazwa na CNN dukesha iyi nkuru.

Dr Ben Carson wahoze ahanganye na Trump ubwo yari mu kiganiro”Morning Joe’ kuri televiziyo ya MSNBC ku wa gatatu yavuze ko abakandida bakwiye gushyira hanze impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko ubuzima bwabo bwifashe.

Yakomeje avuga ko nk’abantu bageze mu zabukuru, Trump na Clinton bakwiye kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo gukora akazi kabategereje kuko katoroshye kandi gasaba umwanya munini.

Yaba Trump cyangwa umuganga we Dr Harold Bornstein nta n’umwe wigeze yemera kugira icyo avuga kuri ibi bibazo.

Trump w’imyaka 70 naramuka atowe azaba ariwe wa mbere ubaye perezida wa Amerika afite imyaka myinshi nyuma ya Ronald Reagan wagiye kuri uyu mwanya abura amezi umunani ngo ayuzuze.

Ubuzima bwa Trump bwibajijweho nyuma y’igihe kitari kinini agaragaje ko yikundira ibiryo biteguwe mu gihe gito (fast food).

Nubwo hari abavuga ko yabyibushye cyane we yemeza ko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira amaze gutakaza ibiro bigera kuri birindwi kubera imbaraga akoresha mu gushimisha abantu baba baje kumushyigikira.

Mu 2013 Trump yatangaje ko akunda gukina golf kugira ngo ibiro bye bigume ku murongo ndetse agira ubuzima bwiza.

Ubwo yabazwaga ku cyo atekereza ku buzima bwa Trump, Clinton asa n’utebya yemeje ko afite ubuzima buzira umuze.

Amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2016. Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’aba-democrates na Donald Trump nibo bazatorwamo uzasimbura Barack Obama.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved