00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutegetsi bwa Trump bwari bugiye kwivugana Julian Assange washinze WikiLeaks

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Hasohotse amakuru y’uburyo bamwe mu bayobozi bakuru bahoze mu butegetsi bwa Donald Trump, bigeze kuganira ku kwica cyangwa gushimuta Julian Assange washinze Urubuga rwa WikiLeaks.

Ibi biganiro byabaye muri Werurwe 2017 nk’uko Yahoo News yabitangaje. Muri iki gihe, Assange yari acyihishe muri Ambasade ya Ecuador mu Bwongereza.

Bivugwa ko Mike Pompeo wayobora Urwego rw’Ubutasi, CIA n’abandi bayobozi bakuru barakajwe n’itangazwa rya bimwe mu byo CIA yifashisha yinjira mu mabanga y’abandi bantu, raporo yasohowe na WikiLeaks yiswe ‘Vault 7’.

Ayo makuru amaze kujya hanze, byarakaje benshi mu bayobozi bo mu butegetsi bwa Trump, bashaka icyakorwa kirimo kwica cyangwa gushimuta Assange.

Umunyamategeko wa Assange muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barry Pollack, yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba igihugu nka Amerika kigera aho gitekereza kwica cyangwa gushimuta uwo gikekaho icyaha, nta rubanza rubaye, azizwa ko yatangaje amakuru y’ukuri.

Bivugwa ko uwo mugambi wo kwica cyangwa gushimuta Assange wakomwe mu nkokora n’abanyamategeko bakoraga muri Whitehouse, bavuze ko byaba binyuranyije n’amategeko kandi byazagira ingaruka mbi ku gihugu.

Ntacyo CIA yigeze itangaza kuri ayo makuru.

Assange amaze imyaka irenga icumi ahigwa n'inzego z'ubutabera n'ubutasi bwa Amerika ku bwo gushyira hanze amabanga yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .