Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere ishobora kwangiza intanga

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Hong Kong batangaza ko gutura ahantu hari imyuka myinshi ihumanya ikirere bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu ndetse bikaba byanakwangiza intanga.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 6500 bo muri Taiwan bwerekanye ko hari ihuriro rikomeye hagati y’imyuka ihumanya ikirere n’imiterere idasanzwe y’intanga.

Itsinda ry’inzobere mpuzamahanga ryari riyobowe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Hong Kong, basuzumye ingano y’akanyabutabire gato kitwa PM2.5s mu ngo z’abakoreweho ubushakashatsi mbere yo gusuzuma uko intanga zabo zimeze.

Abahanga bagaragaza ko PM2.5 ari mbi ku buzima bwa muntu kuko guhumeka umwuka irimo bishobora guteza indwara zitandukanye harimo n’iz’umutima. PM2.5 ituruka mu myotsi yoherezwa n’ibinyabiziga, indege, itwikwa ry’amashyamba ndetse no gucana inkwi.

Standard dukesha iyi nkuru itangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uko kariya kanyabutabire kiyongera bihura n’imiterere idasanzwe y’intanga ngabo ndetse ikaba yagabanuka cyangwa ikiyongera mu bunini.

Iyangirika ry’intanga ni imwe mu mpamvu ishobora gutuma umuntu atabyara. Abanditsi bagaragaje ko iki ari ikibazo gihangayikishije benshi ndetse mu 2010 ingo miliyoni 48.5 ku isi bari babayeho badafite urubyaro.

Imyuka ihumanya ikirere imaze kuba ikibazo gihangayikishije isi kubera ingaruka zayo zigaragara muri iki gihe cyangwa izizaza mu minsi iri imbere.

Raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu 2016, yagaragaje ko abana miliyoni 300 ku isi bagerwaho n’ingaruka zo guhumeka imyuka ihumanye, na ho abagera ku 600 000 bari munsi y’imyaka itanu bakaba bitaba Imana buri mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza