Bikubiye mu nyigo yashyizwe ahagaragara na Medical Journal ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yakorewe ku bantu 1 700 banduye icyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa, aho icyorezo cyatangiriye. Iyi nyigo igaragaza ko 76% by’abavuwe Coronavirus bagakira, bagifite nibura ikimenyetso kimwe cyayo nyuma y’amezi atandatu basezerewe mu bitaro.
Ibimenyetso bikiganza cyane kuri abo bakize Coronavirus ni umunaniro no gusinzira bigoranye, aho byagaragaye ko abarwayi bangana na 26% bakize Coronavirus, baba bakigaragaza ibyo bimenyetso ku kigero cya 63%.
Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko iyo ndwara ishobora gusigira uwayikize ibindi bibazo by’imitekerereze bijyana no guhangayika ndetse n’agahinda gakabije, kuko 23% by’abakoreweho ubushakashatsi bagaragaje icyo kibazo.
Ni mu gihe abarwaye iyo ndwara ikabazahaza bo bakomeje kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bw’ibihaha nk’uko abakoze ubu bushakashatsi babisobanura.
Umuyobozi w’itsinda ry’abashakashatsi bakoze iyo nyigo, Dr. Bin Cao, yavuze ko bari gutangira kumva zimwe mu ngaruka z’igihe kirekire za Coronavirus ku buzima bw’abayirwaye, cyane ko ari indwara ikiri nshya.
Yagize ati “Ubusesenguzi bwacu bugaragaza ko abenshi mu barwayi [ba coronavirus] bakomeza kubaho bafite zimwe mu ngaruka z’ako gakoko nyuma yo kuva mu bitaro, bityo bakaba bakeneye gukomeza kwitabwaho nyuma yo gusezererwa, by’umwihariko abigeze kuzahazwa na yo bikomeye.”
Yakomeje avuga ko iyo nyigo yerekanye akamaro ko gukorera ubushakashatsi bw’igihe kirekire ku bantu benshi kugira ngo hamenyekane ingaruka COVID-19 ishobora kugira ku bantu.
Muri Kamena umwaka ushize, British Medical Journal yatangaje ko 10% by’abarwayi ba Coronavirus bagira ubundi burwayi basigirwa nayo, bushobora kumara igihe kirenze ibyumweru 12.
Icyakora ubwo bushakashatsi bw’Abashinwa bwo bugiye gukomeza bukorerwe ku bantu benshi ndetse bukazamara igihe kirekire higwa ingaruka z’igihe kirekire Coronavirus igira ku buzima.
Kuva Coronavirus yakwadukira i Wuhan mu Bushinwa, abarenga miliyoni 91 bamaze kucyandura, barimo abarenga miliyoni ebyiri zimaze kuhasiga ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!