00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bidasanzwe ku mibanire y’imbwa n’abantu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Inyigo yakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Duke iherereye muri North Carolina muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko kuba imbwa zibana n’abantu bitazifashije kugaragara neza gusa ahubwo n’imikorere y’ubwonko hari icyo yiyongereyeho gikomeye.

Abo bashakashatsi bayobowe na Hannah Salomons, maze ibyo babonye bisohoka mu kinyamakuru cyitwa Current Biology. Basuzumye imikorere y’ubwonko bw’imbwa n’ubw’ibibirura mu buryo butandukanye.

Mu isuzuma ribanza bafashe ibiryo babihisha mu gikoresho baragipfundikira neza bagitereka hamwe n’ikindi, maze bazana imbwa n’ibirura ngo barebe ikibasha gutahura aho byashyizwe.

Rimwe batungaga urutoki ku gikoresho kirimo ibiryo bakanacyitegereza, ubundi bagashyira igiti hafi yacyo. Ni ikimenyetso haba imbwa cyangwa ibirura bitari byakabonyeho na rimwe kuko hifashishijwe ibikiri ibibwana.

Imbwa 17 muri 31 zagiye guhagarara ku gikoresho kirimo ibiryo nta gushidikanya, mu gihe ibirura 26 byose nta na kimwe cyigeze gikora nk’ibyo uretse kugenda bifomboza.

Si ibyo gusa kuko n’igihe byamaraga kugera ku gikoresho kirimo ibiryo, imbwa zagikoragaho zikagarukira abo bashakashatsi zibitegereza zisa n’izibasaba ubufasha ngo bazifungurire, naho ibirura bikirwariza.

Mu yandi masuzuma iyo imbwa zabonaga umuntu zitamenyereye zazaga zimusanga zose zikagerageza kumwurira, nyamara ibirura bigahungira icya rimwe bikihisha.

Hemejwe ko imbwa zikunda kwegera umuntu zitamenyereye inshuro 30 kurusha ibirura.

Hannah Salomons yasobanuye ko iyo nyigo yerekanye ko imbwa zivuka zifitemo ubwumvane hagati yazo n’abantu.

Ati “Imbwa zivukana ubushobozi bwo kumva ko hari icyo turi kuzibwira, kandi natwe tugerageza gushyikirana nazo”.

Umwe mu bakoze iyo nyigo akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Duke, Brian Hare, yavuze ko ubwo bwenge imbwa zigaragaza zibukesha kuba zibana n’abantu.

Ati “Iyi nyigo yongereye ingufu igihamya cy’uko ubwenge bw’imbwa mu mibanire ari umusaruro wo kuba zibana n’abantu. Ubu bushobozi ni bwo buzigira inyamaswa zikomeye zakwitabazwa muri serivisi. Ni ikintu zivuka zarateguye gukora mu by’ukuri”.

Inyigo yanzuye ko nk’uko abana b’abantu bamenya ko hari icyo ubabwiye iyo utunze urutoki ahantu runaka, n’imbwa ni ko bimeze ariko ibirura byo si uko.

Ubushakashatsi bwemeje ko kuba imbwa zibana n’abantu byazihinduriye imikorere y’ubwonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .