00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Bushinwa buri gusubira inyuma; Afurika y’Epfo mu manga; Aba-Taliban bakamejeje: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ubukungu bw’u Bushinwa ntibwazamutse ku kigero bwari bwitezweho mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, kuko bwazamutse ku kigero cya 7.9% nyamara bwari bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 8.1%.

Iri gabanuka ry’umusaruro wari witezwe ryatewe n’uko ibiciro by’ibikoresho bikenewe mu nganda byazamutse ku rwego mpuzamahanga, bikagira ingaruka ku musaruro w’inganda wazamutse ku kigero cya 8.3% muri Kamena, munsi ya 8.8% wari wazamutseho.

Ubukungu bw’u Bushinwa buri muri bucye bwari bwabashije kwihagararaho ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, kuko mu mwaka wa 2020 bwari bwazamutse ku kigero cya 2.3% mu gihe bwari bwazamutse ku kigero cya 18.3% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije n’umwaka wa 2020.

Byitezwe ko Banki Nkuru y’u Bushinwa iri busabe banki z’ubucuruzi kugabanya amafaranga zigomba kuba zizigamiye, kugira ngo akoreshwe mu kuguriza ibigo by’ubucuruzi bishobore gukomeza guhangana n’ingaruka za Covid-19 zikibangamiye ubucuruzi hirya no hino ku Isi.

Ubukungu bw'u Bushinwa ntabwo bwazamutse mu gihembwe cya kabiri nk'uko byari byitezwe

=================================================

Afghanistan: Aba-Taliban bari gusenya ibikorwaremezo birimo ibya internet

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ko Kanama isiga ivanye ingabo zayo muri Afghanistan nyuma y’imyaka 20 y’intambara, umutwe w’Aba-Taliban ukomeje ibikorwa by’intambara igamije kwigarurira icyo gihugu wambuwe, aho uvuga ko umaze gufata 85% by’ubuso bwacyo.

Ku munsi w’ejo Aba-Taliban bafashe umuhanda uri ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan, ukanyuramo amakamyo 900 ku munsi atwaye ibicuruzwa. Ni mu gihe kandi uyu mutwe uri kugenzura umupaka wa Iran na Afghanistan, ndetse n’ingomero zitandukanye z’amazi n’amashanyarazi.

Uyu mutwe uri gushinjwa ibikorwa birimo kwangiza imiyoboro ikoreshwa mu gutumiza amashanyarazi hanze y’igihugu, ku buryo Umurwa Mukuru wa Kabul utuwe na miliyoni esheshatu umaze iminsi mu icuraburindi, bikagira ingaruka kuri serivisi zirimo iz’ibitaro byamaze kuzura, ndetse n’urwego rw’ikoranabuhanga rwatangaga akazi ku bantu benshi rukaba rumaze kuzahara.

Amakuru avuga ko Aba-Taliban batangiye guhohotera abaturage bari mu bice uyu mutwe wigaruriye, ku buryo bamwe batangiye guhunga, nubwo Perezida Ashrafu Ghani wa Afghanistan akomeje kwizeza abaturage ko ingabo za Leta zizisubiza uduce zambuwe.

Umutwe w'Aba-Taliban uri gusenya ibikorwaremezo birimo n'amapoto atwara imiyoboro y'amashanyarazi

=================================================

Afurika y’Epfo: Ubukene bwakongeje imyigaragambyo iri muri icyo gihugu

Kuva mu cyumweru gishize, abaturage muri Afurika y’Epfo bari mu myigaragambyo karundura imaze kugwamo abantu 72, abandi ibihumbi barakomereka.

Ni imyigaragambyo yatangiye abaturage basaba ko Jacob Zuma wayoboye icyo gihugu kuva mu 2009 kugera 2018, akurirwaho igihano cyo gufungwa amezi 15 nyuma yo kwanga kwitaba Komisiyo iri gucukumbura ibyaha bya ruswa byabaye ku ngoma ye.

Nyuma ariko ibintu byaje guhindura isura, abantu batangira kwadukira amaduka, amavuriro, ibiro n’ahandi hantu hose hari ibikoresho, bariba karahava binavamo amakimbirane yaguyemo abantu 72.

Amakuru avuga ko iki kibazo cy’ubujura n’umutekano mucye muri Afurika y’Epfo gifitanye isano ya hafi n’ibibazo by’ubukene bimaze iminsi muri icyo gihugu, kuko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubushomeri bwari ku kigero cya 36%, naho mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe na Mata, bwaragaragaje ko abantu barenga miliyoni 10, hafi kimwe cya gatanu cy’abaturage bose, bagize ikibazo cy’inzara mu minsi 10 yari yabanje.

Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutse ku kigero cya 7% mu mwaka ushize, mu gihe icyorezo cya Covid-19 na cyo cyarushijeho kwangiza ubukungu, ndetse hari ubwoba ko ibi bikorwa by’imyigaragambyo bishobora kugikongeza kuko byatumye ahantu hatangirwa inkingo za Covid-19 hafungwa bitewe n’umutekano mucye.

Abantu 1.334 barimo urubyiruko, abana, abagore n’abageze mu za bukuru bamaze gutabwa muri yombi bazira ibikorwa by’ubusahuzi, ibyerekana uburyo ikibazo cy’ubukene kiri mu ngeri zose z’abaturage.

Aho ibintu bigeze, ibikorwa by’imyigaragambyo bimaze guhombya Leta miliyari 2 z’ama-rand, amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo ndetse byitezwe ko iki giciro kiziyongera.

Inzego z'umutekano muri Afurika y'Epfo, zifite akazi gakomeye ko kurwanya abigaragambya bari kwiba buri kimwe cyose gifite agaciro mu maduka n'amaguriro kugera no ku mavuriro

=================================================

U Bufaransa: Polisi yahanganye n’abigaragambya bamagana urukingo rwa Covid-19

Polisi yo mu Bufaransa yahanganye bikomeye n’imyigaragambyo igera kuri 53 yahuruje abantu barenga ibihumbi 19. Bose bari bagiye kwamagana gahunda ya Leta yo gutegeka abakora mu nzego z’ubuzima kwikingiza ndetse no gusaba buri wese kujya yerekana urwandiko rw’uko yakingiwe cyangwa akaba aherutse kwipimisha Covid-19. Ni mu gihe ibipimo byatangirwaga ubuntu na byo bigiye kujya bigurishwa, igihe agiye ahantu hahurira abantu benshi.

Abigaragambya bavuga ko izo ngamba zatangajwe na Perezida Macron ziheza igice kimwe cy’abaturage kandi zitajyanye n’amahame ya demokarasi aranga icyo gihugu.

Kugeza ubu abantu 53% ni bo bamaze kwiteza nibura urukingo rumwe rwa Covid-19 mu Bufaransa, nyamara Perezida Emmanuel Macron aherutse kuvuga ko icyo gihugu gifite inkingo miliyoni icyenda ziyongera buri munsi, zitegereje abaziterwa.

Na mbere y’itangwa ry’inkingo, u Bufaransa bwari mu bihugu bifite abaturage benshi batifuza guterwa inkingo za Covid-19. Mu bushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2020, abagera kuri 40% ni bo bavugaga ko bazemera guterwa inkingo. Uyu mubare wageze kuri 70% muri Mata uyu mwaka ariko 14% bakaba bakomeje gutsimbarara, bavuga ko batifuza kuzaterwa urukingo rwa Covid-19.

Uretse mu Bufaransa, imyigaragambyo yo kwamagana inkingo yanabaye mu Bugiriki, butuwe na miliyoni 11 ariko abarenga ibihumbi 12 bakaba bamaze kwicwa na Covid-19 mu gihe abandi barenga ibihumbi 440 bayanduye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .