00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buhinzi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kanama 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi, yitezweho guteza imbere uru rwego mu bihugu byombi.

Ni amasezerano yasinywe ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama i Bangui muri Centrafrique. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome mu gihe Centrafrique yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Éric Rokosse Kamot.

Yasinyiwe imbere ya Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, umaze igihe ashimangira ko igihugu cye n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi ukwiriye kungura abaturage b’ibihugu byombi.

Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z’abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

Ifite ubutaka bwo guhinga budakoreshwa burenga hegitari miliyoni mirongo 30. Abakora imirimo y’ubuhinzi muri iki gihugu usanga iyo bakeneye nko guhinga batirirwa bitaba ibirenge bakoresheje amasuka, baratwika ubundi bagafata igiti bagasanza, bagatera imbuto ubwo indi gahunda ikazaba gusarura.

Magingo aya, isoko rya Centrafrique Abanyarwanda batangiye kurikozaho imitwe y’intoki. Ni ikibuga kirimo amahirwe atabarika kandi bitewe n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, Abanyarwanda bakomorewe byose kugira ngo bakore batuje kandi bisanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye abacuruzi bo mu Rwanda, bamugezaho ibyifuzo byabo mu gihe baba batangiye gukorera muri iki gihugu nyuma y’aho RwandAir itangijeyo ingendo.

Mu nama yahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’abo muri Centrafrique mu cyumweru gishize, havugiwemo ko mu gihe batangiye gukora, bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura ndetse n’ubwenegihugu ku babushaka.

Jessie Kalisa Umutoni wari muri abo bahuye na Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ati “Imisoro ni ubuntu, kuva ku myaka umunani kugera ku myaka icumi.”

Yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Perezida w’iki gihugu, yabasabye gushora imari mu buhinzi kuko hari ubutaka bunini kandi budahingwa.

Ati “Hegitari miliyoni 30 zirimo ubusa! N’urwego rw’amahoteli narwo ni uko, ntabwo bafite amabanki menshi. Perezida yifuje ko hafungurwa iy’ubucuruzi, iy’abagore, iy’urubyiruko, ndetse yasabye ko haza n’abantu bagafungura banki ya gisirikare. Urumva rero hari amahirwe menshi kandi hari n’ubumenyi bwinshi Abanyarwanda bafite baza bakabasangiza.”

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari, Pascal Bida Koyagbele, yavuze ko yizeye ko ishoramari ry’Abanyarwanda rizatanga umusanzu ukomeye ku iterambere n’amahoro by’iki gihugu cy’igituranyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome na Minisitiri w’Ubuhinzi, Éric Rokosse Kamot, nibo bashyize umukono kuri aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .