U Bwongereza: Umwe mu bashinjwa kuroga Skripal ni Colonel mu Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bashinjya kuroga uwahoze ari intasi y’u Burusiya n’u Bwongereza, Sergei Skripal witwa Ruslan Boshirov, amakuru yagiye hanze ni uko ari umusirikare mukuru ukora mu iperereza, ndetse yabiherewe ishimwe na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kuroga Sergei Skripal cyabereye muri Salisbury muri Werurwe, abakora iperereza bavuze ko umwe muri babiri bacyekwa ari Boshirov.

Iki gikorwa cyabibye umwuka mubi hagati y’u Bwongereza n’u Burusiya, ndetse abadipolomate b’u Burusiya birukanwa mu bihugu byinshi.

Perezida Putin yavuze ko Boshirov ari umusivili ndetse na we mu kiganiro na televiziyo y’u Burusiya yavuze ko yasuye umujyi wa Salisbury nka mukerarugendo.

Gusa urubuga ruangaza inkuru zicukumbuye rwo mu Bwongereza, Bellingcat, rwatangaje ko uyu mugabo ari maneko Colonel Anatoli Vladimirovitch Tchepiga wo mu biro bikuru by’iperereza rya gisirikare, wakoze akazi k’ubutasi muri Chechnya no muri Ukraine ndetse akagirwa Intwari y’u Burusiya mu 2014.

Gusa Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yamaganye ayo makuru, avuga ko nta gihamya afite.

Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia, muri Werurwe barogeshejwe uburozi bwa Novichok, u Bwongereza bushyira mu ntwaro za gisirikare.

Bombi bashoboye kurokoka, ariko umugore wo muri ako gace byabereyemo udafite aho ahuriye n’icyo gitero, muri Nyakanga yaje gupfa kubera gukorwaho n’ubwo burozi.

Bitekerezwa ko Tchepiga yinjiye mu Bwongereza agendeye ku mpapuro z’inzira z’impimbano, ari kumwe n’undi murusiya wakoresheje izina rya Alexander Petrov.

Colonel Tchepiga w’imyaka 39 yize amasomo ya gisirikare kuri rimwe mu mashuri akomeye mu Burusiya.

Bivugwa ko guhera mu 2009 aribwo yahawe umwirondoro utariwo akitwa Ruslan Boshirov, akaba amaze imyaka icyenda akora akazi ke yiyoberanyije.

Uwafatwaga nka Boshirov byamenyekanye ko ari Colonel Tchepiga mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza