Ibyo babigaragaje nyuma y’inyigo bakoze mu maguru mashya ubwo muri icyo gihugu hari hamaze kugaragara abantu 11 bafite ubwoko bwa Coronavirus nshya yihinduranya nk’iyo muri Afurika y’Epfo kandi nta ngendo baheruka kuhakorera.
Abo bagaragaye mu bipimo byafashwe mu minsi itandatu ishize gusa, baboneka mu duce dutandukanye kandi bigaragara ko batigeze bahura ngo wenda baba baranduzanyije.
Byatumye ku wa 1 Gashyantare 2021 abagera ku 35.000 basabwa kuguma mu ngo zabo, hatangira gufatwa ibipimo mu buryo bwihuse ngo harebwe niba iyo virus imaze gukwira henshi.
Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yongereye ibikoresho n’ibipimo bikenewe, ndetse inzego z’ibanze zisabwa gufatanya n’iz’ubuzima ngo abantu bapimwe vuba hamenyekane uko iyo Coronavirus nshya yihinduranya ihagaze.
U Bwongereza bwabonye umuntu wa mbere wanduye ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya muri Nzeri 2020, buhita bufunga ingendo ziva n’izerekeza mu bihugu bimwe na bimwe hirindwa gukwirakwiza ubwo bwoko.
Ubu ibihugu byinshi hirya no hino ku Isi bimaze kugeramo Coronavirus yihinduranya ndetse abashakashatsi bagaragaje ko ikwirakwira vuba ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’isanzwe izwi.
Icyakora hari icyizere ko kugeza ubu inyinshi mu nkingo zakozwe zifite ubushobozi bwo kuyikingira, nubwo hakigaragazwa ko ubudahangarwa umubiri w’uwarwayeho COVID-19 urema bushobora kuba butayihashya.
Abashakashatsi kandi bavuga ko kuba ubwoko bushya bwagaragaye mu bihugu bitandukanye buri kugira utunyangingo buhuriraho hari icyizere bitanga kurusha uko buri bwoko bwakomeza kwihinduranya ukwabwo ntibuhure n’ubundi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!