00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Polisi yemeje ko igitero giherutse kugabwa ku bitaro ari icy’iterabwoba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko igitero cyagabwe ku bitaro biri mu Mujyi wa Liverpool ari icy’iterabwoba, nubwo itatangaje byinshi ku mpamvu yatumye kigabwa.

Iki gitero cyagabwe ku itariki ya 14 uku kwezi, gihitana uwakigabye, Polisi ikaba yirinze gutangaza amazina ye kuko iperereza rigokomeje.

Uyu wakigabye ngo yagiye mu modoka zitwara abagenzi asaba ko imugeza ku bitaro by’i Liverpool. Mbere yo kuhagera, uyu mugabo wari witwaje ibiturika yahise abituritsa, bitwika imodoka yarimo ndetse ahasiga ubuzima, ariko ku bw’amahirwe, uwari umutwaye yabashije kurokoka.

Polisi yatangaje ko ibyago by’uko mu Bwongereza hagabwa igitero cy’iterabwoba biri hejuru, nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo hari habaye ikindi gitero.

Polisi kandi yavuze ko abakeneye serivisi z’ibitaro byari bigiye kugabwaho icyo gitero bashobora kuzibona, ariko ibasaba kwitwararika.

Impamvu y’iki gitero ntiramenyekana, ariko bamwe bavuze ko bigaragara ko mu bihe bya Guma mu Rugo abantu bamwe babonye amahirwe yo kwigishwa inyigisho zishobora gutuma bagaba ibitero by’iterabwoba.

Abantu bane bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo batange amakuru, cyane ko abafunzwe ari inshuti z’uwagabye iki gitero.

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko igitero giherutse kugabwa muri icyo gihugu ari icy'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .