Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu mayira abiri nyuma yo gutsindwa inzira ya mbere yo kwivana muri EU

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangiye urugamba rushya nyuma yo gutsindwa n’abadepite batavuga rumwe na Guverinoma mu matora yo gushaka ko u Bwongereza bwivana mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nta bwumvikane na bumwe bubayeho.

Kuri uyu wa Mbere abadepite ku bwiganze banze kwemeza umwanzuro wo kuvana u Bwongereza muri EU (ibizwi nka Brexit) hatabayeho ibiganiro by’uburyo icyo gihugu kizabana n’uwo muryango nyuma yo kuvamo.

Boris na Guverinoma ye ntibashaka ubwumvikane na buke na EU, ariyo mpamvu bari baje gusaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibitora ibyemeza, ku buryo tariki 31 Ukwakira 2019 u Bwongereza buzava muri EU nta yandi mananiza.

Abadepite biganjemo abo mu ishyaka ry’abakozi bo ntibabikozwa kuko basanga kuvana igihugu muri EU hataganiriwe ku bufatanye bwabo nyuma, byazashyira ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abongereza mu kaga.

Nyuma y’uko abadepite 328 kuri 301 batoye banga icyifuzo za Guverinoma, byahaye abadepite uburenganzira bwo gutangiza umushinga w’itegeko wongera igihe kuva muri EU bizamara, bikava tariki 31 Ukwakira bikajya tariki 31 Mutarama 2019.

Uwo mushinga w’itegeko uraganirwaho utorerwe kuri uyu wa Gatatu kandi amahirwe menshi nuko ushobora kwemezwa.

Kubera ko Boris yahagaritse imirimo y’Inteko kugeza tariki 14 Ukwakira ngo abone uko avana igihugu muri EU nta we umusakurije, uwo mushinga w’itegeko uramutse utowe yaba atsinzwe kuko n’ubundi abadepite bazagaruka mu mirimo hakiri igihe cyo kwitambika uburyo bwose batifuza Guverinoma yashyiraho bwo kuvana igihugu muri uwo muryango.

Boris yavuze ko nibiba ngombwa ko igihe ntarengwa cyo kwivana muri EU cyigizwa inyuma, araza guhamagaza amatora rusange.

BBC yatangaje ko ubusanzwe amatora rusange yari ateganyijwe mu 2022. Bivugwa ko amatora rusange nashyirwaho azaba tariki 15 Ukwakira.

Gutegura amatora rusange mbere y’igihe cyagenwe, bishobora gutuma ishyaka ry’aba-conservateurs Boris aturukamo ritsindira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko ku buryo amategeko yose bazazana mu Nteko avuga kuri Brexit azajya atorwa nta nkomyi.

Ibyo bizaha kandi ububasha iryo shyaka bwo kwirukana abadepite baryo badatora ibiri mu nyungu zaryo, maze ibyo Guverinoma izanye mu Nteko bijye byemezwa uko biri.

Iyo nzira y’amatora rusange ariko irimo amahwa Boris aragorwa no gusimbuka. Kugira ngo hemezwe amatora aje imburagihe, bisaba ko bibiri bya gatatu by’abagize Inteko Ishinga Amategeko batora babyemeza.

Ni ukuvuga ko mu Nteko y’abadepite 650, nibura abadepite 434 babyemeza. Bivuze ko n’amajwi y’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta akenewe kandi ibyo biragoye ngo babyemere.

Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, Jeremy Corbyn yavuze ko kugira ngo bemere gushyigikira icyifuzo cya Guverinoma cy’amatora rusange yo mu Ukwakira, igomba kwemera ko batora itegeko rivuga ko ‘u Bwongereza butazava muri EU hatabayeho kumvikana’.

Ibyo bivuze ko n’iyo abadepite bo mu ishyaka rya Boris baba benshi mu Nteko Ishinga Amategeko itaha, ntacyo byamara ku kwivana muri EU kuko itegeko ry’uko kwivanamo nta bwumvikane ryaba ryaratowe mbere.

Boris yavuze ko nibiba ngombwa ko igihe ntarengwa cyo kwivana muri EU cyigizwa inyuma, araza guhamagaza amatora rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza