Kwamamaza

U Bwongereza: Uzasimbura David Cameron uzegura kuri uyu wa Gatatu yamenyekanye

Yanditswe kuya 11-07-2016 saa 20:25' na Ishimwe Israel


COMMENTS: 1

Nyuma y’impagarara zavuye mu matora ya kamarampaka yatumye u Bwongereza buhitamo kwivana mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU byanatumye David Cameron wari Minisitiri w’Intebe avuga ko azegura, ugomba kumusimbura kuri uyu mwanya yamenyekanye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Theresa May ni we wemejwe n’ishyaka ry’aba-Conservatives ku mwanya w’uzahagarararira ishyaka nyuma y’aho umukandida rukumbi Andrea Leadsom bari bahanganye yatangaje ko yikuye mu matora kuri uyu wa mbere.

Urugendo rwo gushaka uzasimbura David Cameron rwatangiye nyuma yuko u Bwongereza bwemeje ko buzava muri EU ku wa 23 Kamena 2016.

Abanyamuryango bagera kuri 329 bo mu ishyaka ry’Aba-conservatives babarizwa mu nteko ishinga Amategeko batowemo abakandida batanu na bo batowemo babiri bagomba guhagararira ishyaka ryabo.

Aba bakandida ni Nicky Morgan, Priti Patel, Dominic Raab na Andrea Leadsom batangiye bahanganye Theresa May w’imyaka 59 akaba ari we wegukanye intsinzi, nk’uko CNN yabitangaje.

Umuyobozi w’ikirenga mu ishyaka ry’Aba-conservatives, Graham Brady yatangaje kuri uyu wa mbere ko Theresa May ariwe muyobozi mushya w’ishyaka ndetse akaba ari na we uzasimbura David Cameron uzegura ku mugaragaro ku mugoroba wo kuwa Gatatu, tariki ya 13 Nyakanga.

Mu kwezi gushize, Cameron yari yatangaje ko azegura ku mirimo ye mu kwezi k’Ukwakira 2016, nyuma yo unanirwa gufasha igihugu cye kuguma mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

David Cameron avugana n’itangazamakurru yagize ati “ Nyuma y’izi mpinduka ntabwo dukeneye umwanya uhagije wo gutegereza impinduramatwara. Ku munsi w’ejo nzabonana n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku nshuro ya nyuma. Ku wa Gatatu, nzitabira inteko rusange yiga ku byemezo by’abaminisitiri aho nzava mpita njya gutanga ubwegure bwanjye. Tuzahita tubona Minisitiri ugomba kunsimbura ku mugoraba wo kuwa Gatatu.”

Cameron yishimiye icyemezo cya Leadsom cyo kwikura mu matora, ndetse avuga ko azi neza ko May azageza igihugu ku iterambere n’icyerekezo cyifuza.Yavuze kandi ko May ari umunyembaraga ndetse ahora ahatana mu kureba ibyateza abenegihugu imbere yitanga muri byose.

May wari ushyigikiye ko u Bwongereza buguma muri EU yongeye gushimangira ko azakora ibishoboka byose ngo yongere aharanire inyungu z’igihugu.

Ati “ Brexit twamaze kuyitora ariko tugomba guharanira ko itugeza ku ntsinzi. Ntabwo tuzongera gushaka kuguma muri EU. Ntabwo tuzaharanira kuyigarukamo tunyuze mu gikari. Nta kamarampaka ya kabiri izabaho. Igihugu cyatoye kwikura muri EU, nanjye nka Minisitiri w’Intebe nzaharanira ko tuzava muri uyu muryango.”

Mu Bwongereza, umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi ahita agirwa Minisitiri w’Intebe.
Abayoboke 150.000 b’ishyaka rya Conservative Party nibo bagombaga guhitamo hagati ya May, washyigikiye ko u Bwongereza buguma muri EU na Leadsom washyigikiye ko buva muri uyu muryango.

Minisitiri ushinzwe ingufu, Andrea Leadsom yivanye mu matora kuri uyu wa Mbere
David Cameron azabona umusimbura mu biro bya Minisitiri w'intebe kuri uyu wa gatatu
Theresa May niwe Minisitiri mushya w'u Bwongereza
Theresa May yatangaje ko nta yindi kamarampaka izabaho yo gusubira muri EU

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 14 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved