U Bwongereza bwihanije u Burusiya ku kwivanga mu matora y’ibindi bihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,Theresa May, yahaye gasopo u Burusiya ashinja gukomeza kwinjira mu matora y’ibindi bihugu no gukora ubutasi butemewe.

Minisitiri May yavuze ko ibihugu by’Iburayi bitifuza imvururu n’u Burusiya ariko ko ibyo bitazatuma batarengera inyungu zabo igihe basagariwe.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri ari i Londres, May yavuze ko u Burusiya buri gucamo ibice abaturage b’u Burayi.

Yasabye Perezida w’u Burusiya,Vladimir Putin guhitamo indi nzira itari iyo kwinjira mu mikorere y’ibindi bihugu.

Yagize ati “U Burusiya bwigabije ikirere cy’ibihugu bitandukanye by’i Burayi kandi bukomeje ibikorwa by’ubutasi bw’ikoranabuhanga no gutesha umutwe. Bwakomeje kwinjira mu matora, buninjirira Minisitiri w’Ingabo wa Denmark , Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage n’abandi.”

May yavuze ko ibyo u Burusiya bukora ntacyo buzageraho ngo kuko ibihugu by’i Burayi bifitanye ubumwe.

Icyakora yavuze ko nubwo bagomba kwirwanaho, badashaka gusubira mu ntambara y’ubutita n’u Burusiya nk’uko BBC yabitangaje.

Ati “Tuzafata imyanzuro ikwiriye mu guhangana n’ibikorwa by’u Burusiya ariko sibyo twifuza nta nubwo ariwo mubano twifuza ku Burusiya.Ntabwo dushaka gusubira mu ntambara y’ubutita ngo duhore duhanganye.”

Amagambo ya May yiyama u Burusiya aje mu gihe iki gihugu gikomeje gushinjwa kwivanga mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye mu mwaka wa 2016.

Espagne nayo yatangaje ko u Burusiya bushobora kuba bwarinjiye mu matora atemewe aherutse kuba mu Ntara ya Catalogne.Binavugwa ko iki gihugu kandi cyivanze mu matora ya referandum umwaka ushize ubwo u Bwongereza bwivanaga mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, Borris Johnson azagirira uruzinduko mu Burusiya mu kwezi gutaha.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Theresa May

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza