U Bwongereza bwemeje ishyirwaho ry’isoko rusange buzahuriraho na EU nyuma yo kwivanamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bwongereza yumvikanye ku masezerano agenga umubano w’ahazaza w’u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nyuma yo kuwuvamo, yemeza gushyiraho isoko rusange bihuriyeho.

Abaminisitiri bemeje gahunda yo gushyiraho akarere k’ubuhahirane bw’ibicuruzwa bituruka mu nganda no mu buhinzi u Bwongereza buhuriyeho n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ni nyuma y’ibiganiro bikomeye by’umunsi wose byahuje Minisitiri w’Intebe, Theresa May n’abagize Guverinoma, aho banemeje gukomeza imyiteguro yo kutagirana ubucuruzi bweruye, umubano mu bya dipolomasi ndetse n’urujya n’uruza n’ibindi bihugu bya EU.

Habarurwa nibura miliyoni eshatu z’abaturage bakomoka mu bihugu bigize EU baba mu Bwongereza ndetse na miliyoni imwe y’Abongereza bari muri ibyo bihugu. Aba bose barengerwa n’amasezerano yo koroshya urujya n’uruza ndetse ntibasabwa viza cyangwa ubwenegihugu kuko babarizwa muri EU.

Mu gihe nta masezerano yemewe azaba akiri hagati y’u Bwongereza na EU muri Werurwe umwaka utaha, abo bantu bazahita batakaza uburenganzira ku bwenegihugu.

Biteganyijwe ko mu bijyanye n’ubucuruzi, u Bwongereza buzagira amategeko ku bicuruzwa byose ameze nk’ayo bwari bufite bukibarizwa muri EU. Gusa Guverinoma ishaka ko iki gihugu kigira amategeko agenga serivisi atandukanye n’aya EU. Serivisi ni kimwe mu nkingi y’ubukungu bw’u Bwongereza.

Theresa May yabwiye BBC ko ‘Iki ari igitekerezo cyiza yibwira ko kizanogera u Bwongereza na EU, kandi yizeye ko kizakiranwa yombi”.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Theresa May

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza