U Bwongereza bwashyigikiye ko Zimbabwe isubira muri Commonwealth

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2018 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwatangaje ko bushyigikiye ko Zimbabwe isubira mu muryango w’ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’, imaze imyaka 15 ivuyemo.

Zimbabwe yavuye muri Commonwealth mu 2003 nyuma y’uko Perezida Robert Mugabe wayiyoboye kuva mu 1980 anenzwe kwambura amasambu abazungu no gukoresha amatora atanyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, rivuga ko "iki gihugu gishyigikiye cyane ko Zimbabwe isubira muri Commonwealth kandi iki gihugu kigakora impinduka muri politiki n’ubukungu bugera ku baturage bose.”

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, na mugenzi we wa Zimbabwe, Sibusiso Moyo, bagiranye ibiganiro mu nama ya Commonwealth.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Moyo yagiye kuri televiziyo atangaza ko igisirikare cyafashe ubutegetsi, aho cyaje gushyiraho Perezida Emmerson Mnangagwa.

Johnson yashimye ubuyobozi bwa Mnangagwa umaze iminsi 150 ayobora, avuga ko icyerekezo gishya cya Zimbabawe kizagenwa n’amatora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, agomba kuzakorwa mu mucyo no mu bwisanzure nkuko Reuters yabyanditse.

Umuryango Commonwealth uhuriza hamwe ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza, muri byo 16 biyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza.

Mu 1949 wari ugizwe n’ibihugu umunani gusa byari bigize ubwami bw’u Bwongereza. Ubu uhuriza hamwe abaturage bangana na miliyari 2.4 bo ku migabane yose itandatu. Ugamije guteza imbere demokarasi, uburenganzira bwa muntu, koroshya ubucuruzi n’amategeko.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza