Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps abinyujije kuri Twitter yavuze ko iki cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu.
Ati "Mu guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19 bwagaragaye muri Afurika y’Epfo, twahagaritse abagenzi bose bava muri Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ejo ku saa Kumi za mu gitondo."
"Abagenzi bose bava muri ibi bihugu uretse Abongereza, Abanya-Ireland n’abandi bafite uburenganzira bwo gutura mu Bwongereza ntibazemererwa kwinjira."
Ku wa Kane Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ko ikigero cy’abahitanwa na Covid-19 muri Afurika cyarenze icy’Isi yose kuko kiri kuri 2,5% mu gihe ku Isi yose kiri kuri 2,2%.
Africa CDC yashyize Congo mu bihugu 21 byo muri Afurika bifite ikigero cy’abahitanwa n’iki cyorezo kiri hejuru ya 3%, mu gihe cyagaragaje ko Tanzania yasuzuguye Covid-19 ku buryo idashyira hanze n’imibare y’uko ihagaze muri iki gihugu. Ibyatangajwe n’iki kigo biracyekwaho kuba impamvu yatumye u Bwongereza bufata uyu mwanzuro.
Umwanzuro wo gukumira abagenzi bava muri ibi bihugu ukurikiye uwo u Bwongereza bwari bwafashe mu minsi ishize wo guhagarika abagenzi bava mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo 11 byiganjemo ibyagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!