Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2021, mu gihe Guverinoma y’iki gihugu yashyize imbaraga nyinshi mu gukingira abatura bayo kugira ngo batsinde iki cyorezo.
Mu Bwongereza kandi bari mu cyiciro cya gatatu cya guma mu rugo, aho kuri ubu icyorezo noneho gifite ubukana bwinshi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yavuze ko muby’ukuri ntacyo leta itakoze mu guhangana n’iki cyorezo.
Yakomeje agira ati “Mbabajwe n’ababuze ubuzima bose.”
Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri, yabwiye abanyamakuru ko “Bigoye kubara akababaro batewe n’iyi mibare iteye ubwoba.” Yihanganishije ababuze ababo.
Imibare igaragaza ko kuri uyu wa Kabiri kandi u Bwongereza bwabaruye abantu 20,089 banduye Coronavirus bituma iki gihugu gikomeza kugira umubare munini w’abandura muri iyi minsi ndetse n’umubare w’abarembeye mu bitaro n’abicwa n’icyorezo ukomeza kwiyongera.
U Bwongereza nicyo gihugu cya gatanu cyagize umubare munini w’abantu bishwe na Coronavirus aho cyarengeje 100.000, kiza nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Burezili, u Buhinde na Mexique.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!