U Bwongereza: Boris Johnson ari ku gitutu cyo kwegura

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Mata 2021 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ari ku gitutu cyo kuba yakwegura nyuma y’inkuru Daily Mail yatangaje ko yavuze ko atakwemera gushyiraho indi Guma mu rugo mu gihugu uko byamera kose.

Daily Mail iheruka gutangaza ko Boris Johnson yavuze ko ngo aho gushyiraho indi Guma mu rugo “yakwemera akabona abantu uruvunganzoka bateranye”, ariko ntiyasobanura uwayihaye ayo makuru.

Kuri uyu wa 26 Mata 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yabajijwe niba yarabivuze koko abihakana yivuye inyuma ati “Oya”.

Bamwe mu babonye iyo nkuru ariko ntibitaye ku byo kuba yabihakanye, ahubwo bavuze ko hagiye gukorwa iperereza kandi nibigaragara ko yabivuze koko agomba guhita yegura kuko ayo magambo adakwiye.

Umuyobozi w’Ishyaka rya SNP ritavuga rumwe n’irya Boris Johnson, akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, Ian Blackford, yagize ati “Aya magambo arababaje cyane. Niba ari ukuri, Boris Johnson agomba kwegura. Minisitiri w’Intebe agomba kuza imbere y’Inteko Ishinga Amategeko akagira icyo abivugaho, ndetse akabibazwaho.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yakunze kunengwa uburyo yitwaye mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abarenga ibihumbi 127 mu gihugu cye. Ibyo byahuriranye n’ibihe bitoroshye byo gukura u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse no gutandukana n’uwahoze ari umujyanama we Dominic Mckenzie Cummings.

Uwo Cummings yahise ashinga urubuga akunze kunengeraho politiki ya Boris, aho aheruka no gutangaza ko ahabwa impano zinyuranyije n’amategeko akazikoresha aryoshyaryoshya icumbi rye.

Magingo aya u Bwongereza buri ku mwanya wa karindwi mu bihugu byugarijwe na Coronavirus cyane bitewe n’ubwoko bushya bwanahagaragaye, bwandura ku muvuduko urenze uw’ubusanzwe. Abarenga miliyoni 4,4 muri icyo gihugu bamaze kuyandura.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ashobora kweguzwa nyuma y'amagambo atandukira ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bikekwa ko yavuze/ Ifoto: Bloomberg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .