00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Bitcoin igiye gukoreshwa ku rubuga rwa PayPal

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Kanama 2021 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abanyamerika ikora ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, PayPal, yemereye abakoresha ifaranga rya Bitcoin mu Bwongereza kwifashisha urubuga rwayo.

Bitcoin ni ryo faranga ryo kuri internet rihenze cyane kuko ubu rigura hafi ibihumbi 50$ (miliyoni 50 Frw). Ryahimbwe n’Umunyemari wiyise Satoshi Nakamoto benshi bataramenya, gusa mu 2016 hari Umunya-Australie wagiranye ikiganiro na BBC asobanura ko ari we wihimbye ayo mazina kandi ko atazongera kugaragara mu itangazamakuru na rimwe. Yitwa Dr Craig Wright.

Banki z’ibihugu byinshi zakunze kwamagana iryo faranga mu kubungabunga agaciro k’iryabyo.

Nyuma y’uko mu Ukwakira 2020 PayPal itangiye gukorana n’amafaranga yo kuri internet iyafasha gukwirakwira mu bihugu byinshi, ubu mu Bwongereza bagiye kujya bakoresha urwo rubuga bagura,bagurisha cyangwa bizigama Bitcoin.

Icyakora ngo ntabwo Bitcoin ubwayo ari yo izakoreshwa mu igura,ahubwo izajya ivunjishwa mu mafaranga asanzwe abe ari yo akoreshwa.

PayPal kandi ubu iri gukorana n’andi mafaranga yo kuri internet arimo Ethereum, Litecoin na Bitcoin Cash.

Uretse kuyagura,kuyagurisha no kwizigama, abayafite ntibashobora kuyoherereza abandi cyangwa ngo bayashyire ku zindi konti hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ababarirwa muri miliyoni 400 ni bo bakoresha PayPal bishyura hirya no hino mu Isi.

Bitcoin ni ryo faranga ryo kuri internet rihenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .