Kwamamaza

U Bwongereza:Abana b’imyaka 13 bemerewe kujya bahabwa udukingirizo

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 16:20' na Hakizimana Elias


Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Bwongereza cyasabye abajyanama b’ubuzima kujya batanga udukingirizo bibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 25.

Iyi gahunda ije nyuma y’imibare yagaragaje ko abo muri icyo kigero aribo bibasiwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Hagati y’umwaka wa 2012 na 2015, ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwariyongereye buva kuri 53 bugera kuri 76 %, kandi ngo urubyiruko cyane cyane abatinganyi nibo bibasiwe.

Izo ndwara ziganjemo sifilisi, mburugu n’ibibyimba mu myanya ndangagitsina.

Mu mwaka wa 2015 wonyine mu Bwongereza hagaragaye abarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bagera ku 435,000 .

Ibi ngo byatumye Leta y’u Bwongereza itakaza amafaranga agera ku mapawundi miliyoni 620 ivura izi ndwara, ari nayo mpamvu inzego z’ubuzuma zashyizeho uburyo bwo gutanga udukingirizo ku bantu bose bafite ibyago byinshi byo kuzandura cyane cyane urubyiruko.

Ikigo gishinzwe kwita ku buzima cyasabye ko abangavu n’ingimbi bashyirirwaho uburyo bwo kubona udukingirizo byoroshye, ndetse byana byiza hagashyirwaho umuntu bajya bahamagara akatubagezaho.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko n’ubusanzwe mu Bwongereza hariho gahunda zo gukwirakwiza udukingirizo mu baturage, ariko ngo ntibyakorwaga ku kigero gishimishije.

Abangavu n'ingimbi basabiwe kwitabwaho cyane boroherezwa kubona udukingirizo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved