Aba banyamahanga biganjemo abanyeshuri visa zabo zateshejwe agaciro nyuma y’uko mu 2014 bashinjwe gukopera Icyongereza.
Mu kiganiro mpaka cyabereye Westminster, Depite Wes Streeting yavuze ko iki kibazo gisa n’ikibagiranye, ananenga guverinoma yafashe umwanzuro wo kwirukana aba banyamahanga badahawe amahirwe yo gusubiramo ikizamini cyangwa kujuririra iki cyemezo.
Yakomeje agaragaza ko bishobora guhindanya isura y’u Bwongereza mu maso y’abaturage bo mu bihugu birimo u Buhinde, Bangladesh na Pakistan bifite abaturage benshi bagizweho ingaruka n’uyu mwanzuro.
Ati “Iperereza ryigenga rirakenewe cyane”.
Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo gikomeye kurenza icyavuzweho mu minsi yashize, aho bamwe mu Bongereza bageze muri iki gihugu nyuma y’intambara bavuye mu bihugu bya Commonwealth, bagiye bafungwa cyangwa bakirukanwa.
Mu 2014 nibwo Minisiteri ifite abinjira n’abasohoka mu nshingano yatangiye gukuraho visa z’ibihumbi byifuza kwiga no gukorera mu Bwongereza bashinjwa gukopera ikizamini cy’Icyongereza kizwi nka TOEIC (Test of English for International Communication).
Mu myaka ibiri ya mbere hateshejwe agaciro visa ibihumbi 28, abagera ku 4,600 basubizwa mu bihugu bakomokamo. Benshi mu bagizweho ingaruka n’iki cyemezo baracyagerageza kwifashisha inkiko ngo barebe ko amazina yabo yakurwa ku rutonde.
Uretse abafatiwe uyu mwanzuro bakiri mu bihugu byabo, abakiri mu Bwongereza bafatwa nk’abahimukiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho batemerewe kwiga, gukora, gukodesha inzu cyangwa kubona serivisi zigenewe abaturage.
Mu gusubiza abadepite banenze uyu mwanzuro, ku wa kabiri Minisitiri ushinzwe abimukira n’umutekano, Caroline Nokes yavuze ko bawufashe nyuma gato y’uko BBC itangaje iby’uko hari abakopera ikizamini, kandi byakoranywe ubushishozi.
Nubwo Nokes yavuze ko bicuza kuba hari ababirenganiyemo, abadepite barimo Lyn Brown bavuze ko guverinoma ikwiye gusaba imbabazi ndetse igaha impozamarira ababuranye bose bagatsinda.
Kazi Ruhullah uri mu bashinjwe gukopera n’ubu akaba akiri kuburana yavuze ko ubuzima bwe bwahahungabaniye, gusa agahamya ko nubwo amaze imyaka ine atabona umukunzi we uri muri Bangladesh adashobora gusubirayo ikibazo kidakemutse.
Umuryango Migrant Voice urengera abimukira usaba ko ibikorwa byo gufunga no kwirukana abashinjwa bihagarara, ahubwo bagahabwa amahirwe yo gusubiramo ikizamini.

TANGA IGITEKEREZO