Kwamamaza

U Buyapani: Umwami w’abami yasabye ko hashyirwaho umuyoborera kubera izabukuru

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 15:45' na Ezechiel Mbananabo


Mu ijambo rye ubusanzwe riba ari mbonekarimwe ryaciye kuri televiziyo, Umwami w’abamu w’u Buyapani,Akihito yatangaje ko ubuzima bwe bugenda bumera nabi kubera ubusaza ku buryo afite impungenge z’uko ashobora kunanirwa kuzuza inshingano ze ,akaba asaba ko hashyirwaho umuyoborera.

Akihito yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu ijambo ryari ritegerejwe n’abantu benshi dore ko kuva yakwimikwa ari ubwa gatatu yari agaragaye avuga ijambo abinyujije kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo.

Yagize ati “Maze kuzuza imyaka ibarirwa muri za 80, by’amahire ubu ndumva ndi muzima, ariko nkurikije uburyo imbaraga zanjye zigenda zigabanuka, mfite impungenge ko bitazanyorohera gukomeza kuzuza inshingano zanjye nk’uko nabikoze kugeza ubu.”

Itegeko rigenga ishyirwaho ry’umwami w’abami mu Buyapani rimusaba kuyobora kugeza apfuye.Iyo atagishoboye hashyirwaho umuyoborera nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribiteganya ariko agakomeza akitwa umwami w’abami.

Akihito yavuze ko hashobora gushyirwaho uwaba amuyoborera cyane cyane umuhungu we igikomangoma Naruhito mu gihe yaba arwaye bikomeye cyangwa atagishoboye nkuko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Icyakora yashimangiye ko umuyoborera ataba ari umwami w’abami kuko we ayobora kugeza apfuye.

Nyuma gato y’iri jambo, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe, yavuze ko agiye gutekereza cyane ku cyakorwa kugira ngo bamworohereze.
Akihito ni umwami w’abami w’i 125 w’u Buyapani.

Umwami w'abami Akihito n'umufasha we

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved