00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Robots zikora nk’abantu zikomeje kunanirwa akazi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Mu 2014 ni bwo Sosiyete y’Abayapani izwi cyane mu by’ikoranabuhanga, SoftBank, yamuritse robots zikora nk’abantu. Umwaka wakurikiyeho yahise itangira kuzigurisha hirya no hino, zigurwa ku bwinshi hatitawe ku kayabo zatangwagaho.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’iyo sosiyete, Masayoshi Son, yavuze ko ari amateka yanditswe azamara imyaka amagana acyibukwa.

Ati “Uyu munsi ushobora kuba umunsi abantu bazibuka nk’uw’amateka nyuma y’imyaka 100, 200 cyangwa 300.”

Ku muntu ku giti cye robot yagurishijwe asaga 2.000$ hakazajya hiyongeraho andi ya serivisi ahabwa buri kwezi, naho kuyitiza abakora imishinga yishyurwaga guhera ku 550$ ku kwezi.

Kuko zari zavuzweho gukora neza akazi kakorwa n’abantu ndetse zikaba zabana nabo mu rugo, izigera mu 1.000 zaguzwe mu munota umwe nk’uko Business Hala ibigaragaza.

Abenshi bageze mu rugo batunguwe no kubona robots baguze zidashoboye kumenya abagize umuryango nk’uko bari babisezeranyijwe, batangaira kuzisubiza SoftBank.

Izari zaravuzweho gufasha abakuze mu myitozo ngororamubiri bakorera mu ngo zikanabaririmbira zishyuzwaga 900$ ku kwezi, na zo bazigejejeyo zigira ibibazo ntizakora nk’uko byari byitezwe.

Abari baziguze bahisemo kuzisubiza SoftBank, ariko nayo ntiyigeze izangiza kuko ngo zigifite ibindi zabasha gukora birimo kwigisha abana no gufata ibipimo by’umuriro mu bitaro.

Iyo sosiyete yirinze kugira ibyo itangaza kuri uko kuba robots zayo zarananiwe gukora akazi, ivuga ko iteganya gukora amavugurura mu bakozi bashinzwe ibijyanye nazo.

U Buyapani bwakunze kugaragara mu mishinga yo gukora robots zikora nk’abantu ariko akenshi ntizikore ibyo zitezweho.

Mu 2014 nabwo robots yiswe K Asimo yari yakozwe na sosiyete ya Honda nayo y’Abayapani, yateye umupira Barack Obama wari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo yari yasuye icyo gihugu.

Iyiswe Aiko Chihira yasaga n’umukobwa yakozwe na Toshiba, yari yashyizwe ku muryango wa Mitsukoshi i Tokyo mu 2015 igaha ikaze abahagana. Mu minsi mike izo zombi ntizongeye kugaragara.

Uretse izo, hari n’izindi nyinshi zagiye zitabazwa mu bigo by’imari n’amahoteli mu bihe bitandukanye, ariko nyuma y’igihe gito ntizibe zikihagaragara. Amakuru avuga ko byagiye biterwa no kudakora neza kwazo nk’uko byabaga byitezwe.

Muri ibi bihe by’icyorezo robots zirifashishwa cyane mu bitaro n’amahoteli birwariyemo abanduye COVID-19, hirindwa ko abaganga bahandurira.

Bivugwa ko imikikino ya Olympique iteganyijwe mu Buyapani mu mpera z’uku kwezi ishobora kuzagaragaramo robots, ariko SoftBank ntacyo irabitangazaho. Umuvugizi wayo yavuze ko zishobora gufasha mu myidagaduro kandi zikagabanya ibyago byo kwandura icyorezo.

Abagiye bagura iyi robots ya SoftBank benshi yananiwe gukora akazi bayisubizayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .