U Buyapani:Leta itewe ubwoba n’urubyiruko rutarakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu bindi bihugu usanga bahangayikishijwe n’uko urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe, u Buyapani bwo buhangayikishijwe no kuba 40% by’abafite hagati y’imyaka 18 na 35 batarakora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe abaturage n’ubwiteganyirize (’Institut National Japonais de la Population et de la Sécurité Sociale) bwagaragaje ko 42% by’abagabo bari muri icyo kigero batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe ni mu gihe abagore bo ari 44%.

Iyi mibare iri hejuru cyane ugereranyije n’u Bufaransa aho abafite hagati y’imyaka 18 na 25 batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe ari 26.2%.

Inkuru dukesha BFM TV ivuga ko igihangayikishije cyane iki gihugu ari uko 70% by’abagabo na 60% by’abagore batarubaka ingo nta n’abakunzi bafite, na ho 28% muri bo bakaba nta na gahunda yo kuzashaka abagore cyangwa abagabo bafite. Ibi byateye impungenge igihugu bitewe n’uko batangiye kubona n’umubare w’abaturage uri kugabanyuka uko bwije n’uko bukeye.

Mu 2010, ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu bwari bwagaragaje ko 36.2% by’abagabo na 38.7% by’abagore ari bo bashimangira ko batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Futoshi Ishii ukuriye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko muri iki gihugu 90% by’abakiri bato bavuga ko bifuza kuzashinga ingo mu gihe kizaza. Gusa ngo nubwo bimeze bityo, usanga hari icyuho kinini hagati y’ibyo bavuga n’ukuri bitewe n’uko abantu muri iki gihugu bahitamo kubaka ingo batinze abandi bakibera ingaragu, ibintu bituma mu Buyapani umubare w’abana bari kuvuka muri iyi minsi uri hasi cyane.

Uku kutifuza gushinga ingo kandi ni ugukoma mu nkokora imwe mu ntego za Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe wiyemeje kongera umubare w’abana bavuka abinyujije mu kugabanyiriza imisoro abashakanye no kongera umubare w’imyanya mu bigo bifasha mu kurera inshuke (crèches).

Intego za Leta y’u Buyapani ni uko mu 2025, igipimo cy’uburumbuke ku mugore kizaba kigeze kuri 1.8 kivuye kuri 1.4, mu rwego rwo kwirinda ko umubare w’abaturage kuri ubu bangana na miliyoni 127 wagera munsi ya miliyoni 100, kuko biramutse bikomeje kuriya mu 2060 igihugu cyazisanga gituwe na miliyoni 87 gusa.

Iki si ikibazo cyihariye mu Buyapani gusa, ahubwo no mu bindi bihugu cyane ibyo ku mugabane wa Aziya bigaragaramo iki kibazo aho usanga abakiri bato bitondera cyane gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kujya mu rukundo.

Ikindi cyagaragajwe n’ubu bushakashatsi kandi cyishimiwe n’abatari bake ni uko abagore batagihagarika imirimo yabo nyuma yo kubyara kuko abayisubiramo barenga 50%.

Urubyiruko mu Buyapani ruhitamo gushaka rukuze urundi rukibera ingaragu ubuzima bwose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza