U Buyapani ku isonga mu bihugu bifite pasiporo zifite agaciro gakomeye ku Isi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Raporo ya ‘Henley Passport Index’ igaragaza ibihugu byorohereza abantu kubona pasiporo no gufasha abazifite kwambuka imipaka myinshi bitabasabye Viza, yashyize u Buyapani ku mwanya wa mbere.

Iyi raporo y’Ikigo Henley & Partner yatangajwe ku wa 9 Ukwakira 2018. Igaragaza uko pasiporo zikurikirana mu gufungurira imiryango abazikoresha mu bindi bihugu.

Umuntu ufite pasiporo y’u Buyapani ashobora gutemberera mu bihugu 190 adatanze Viza.

Mu ntangiriro z’ukwezi, abayifite bemerewe kwinjira muri Myanmar bitabasabye gutanga visa ihita yuzuza ibyerekezo 190, irusha Singapore iza ku mwanya wa kabiri ifite 189.

U Budage bwatangiye 2018 buri ku isonga bwageze ku mwanya wa gatatu aho abafite pasiporo yabo bashobora kwerekeza mu bihugu 188, kimwe n’u Bufaransa na Koreya y’Epfo.

CNN yanditse ko pasiporo za Amerika n’u Bwongereza zemerewe gukoreshwa mu bihugu 186. U Burusiya buri ku mwanya wa 47 nubwo abatuye iki gihugu baheruka kwemererwa na Taiwan kuyinjiramo bidasabye kubanza gusaba visa.

U Bushinwa buri ku mwanya wa 71 aho bwazamutseho imyanya 14 kuva mu ntangiriro za 2017.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni cyo gihugu cyazamutse cyane mu gutanga ubwisanzure ku bayigana kuko yavuye ku mwanya wa 62 mu 2006, ikaba igeze ku wa 21.

Iyi raporo ikorwa hibandwa ku makuru y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubwikorezi bw’Indege (IATA), ikibanda kuri pasiporo 199 n’ingendo 227. Iyo amategeko agenga visa ahindutse uru rutonde rurahinduka.

Uko ibihugu bikurikirana mu kugira pasiporo zikomeye n’aho abazifite bemerewe gutemberera

1. U Buyapani: 190

2. Singapore: 189

3. U Budage, u Bufaransa, Koreya y’Epfo: 188

4. Denmark, Finland, u Butaliyani, Suède, Espgane: 187

5. Norvège, u Bwongereza, Austria, Luxembourg, u Buholandi, Portugal, Amerika: 186

6. U Bubiligi, u Busuwisi, Ireland, Canada: 185

7. Australia, u Bugiriki, Malta: 183

8. New Zealand, Czech Republic: 182

9. Iceland: 181

10. Hungary, Slovenia, Malaysia: 180

Pasiporo y'u Buyapani mu zikomeye ku Isi
Uko ibihugu bikurikirana kuri uru rutonde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza