00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Igikomangomakazi giherutse kwikura mu muryango w’ibwami cyatangiye ubuzima bushya i New York

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Igikomangomakazi cy’u Buyapani,Mako, uherutse kwikura mu muryango w’ibwami yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukomereza ubuzima bwe hamwe n’umugabo baherutse gushyingiranwa.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2021 aribwo Mako yageze i New York ari kumwe n’umugabo we, Kei Komuro.

Mako yikuye mu muryango w’ibwami mu kwezi gushize ubwo yafataga icyemezo cyo kurongorwa n’umusore wo mu muryango usanzwe.

Mako ni umukobwa w’Igikomangoma Fumihito n’Igikomangomakazi, Kiko, akaba umwuzukuru w’Umwami w’Abami, Akihito.

Mu itegeko ry’u Buyapani, abakobwa bo mu muryango wa cyami bashatse umuntu "wo muri rubanda" batakaza umwanya n’icyubahiro cyabo, gusa ntibigenda gutyo ku basore bo muri uwo muryango.

Ibi nibyo byabaye kuri Mako ubwo yafataga umwanzuro wo kurongorwa n’uyu musore bahuriye mu ishuri. Bombi bimukiye i New York kuko ariho uyu musore akorera akazi ke nk’umunyamategeko.

Mako ukomoka mu muryango w'ibwami mu Buyapani yimukiye i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .