00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Fumio Kishida yatorewe kuyobora LDP, bimuha amahirwe yo kuba Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Fumio Kishida w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani kuva mu 1955 rya Liberal Democratic Party (LDP) ku wa 29 Nzeri 2021, bimuha amahirwe yo kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu uzemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu Ukwakira 2021.

Uyu muyobozi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani kuva mu 2012-2017, azaba asimbuye uwari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Yoshihide Suga wari umaze umwaka kuri uyu mwanya nyuma yo gutangaza ko atazongera kwiyamamaza.

Fumio Kishida yatsinze abakandida batatu bari bahanganye ku mwanya w’ubuyobozi bwa LDP barimo Minisitiri w’Inkingo za COVID-19, Taro Kono, n’abandi bagore babiri Sanae Takaichi wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Seiko Nod w’Umudepite.

Uyu yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 250 mu gihe Kono bari bahataniye cyane uyu mwanya, we yagize amajwi 170.

Mu bitegereje Kishida ufite amahirwe menshi yo kuyobora Guverinoma y’u Buyapani, harimo guhangana n’ingaruka Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’iki gihugu cya gatatu mu bikize ku Isi n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 4.94$.

Mu ijambo rye yavuze ko agiye gukora ibishoboka mu gukomeza guteza imbere u Buyapani, ndetse ko nubwo Covid-19 itararangira hazashyirwa ingufu mu gushyiraho ingamba zizamura ubukungu ariko zinahashya iki cyorezo.

Ibindi ategerejweho ni ukubungabunga umubano w’iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa ndetse n’ibindi bihugu bituranye birimo Koreya zombi.

Ubutegetsi bwo mu Buyapani ni nk’ubwo mu Bwongereza, aho Minisitiri w’Intebe aba ari we uyoboye guverinoma ariko hakabaho umuyobozi w’icyubahiro, aho muri iki gihugu aba ari Umwami w’Abami ‘empereur’ aho kuba umwami cyangwa umwamikazi nko mu Bwongereza.

Uyu Minisitiri w’intebe ava mu ishyaka rifite ubwiganze bwinshi mu nteko igizwe n’abadepite 465 batorwa buri myaka ine.

Fumio Kishida watorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani afite amahirwe menshi yo kuyobora iki gihugu cya Gatatu gikize ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .