U Buyapani: Abantu batandatu bishwe banyonzwe bazira uruhare mu bwicanyi bwabaye mu 1995 i Tokyo

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Abantu batandatu ba nyuma muri 13 bo mu itsinda rishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, bahanishijwe igihano cyo kwicwa bamanitswe mu gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.

Aba uko ari 13 banyonzwe muri Nyakanga uyu mwaka, bari mu itsinda rifite imyemerere iganisha ku kuvuga ko hari imperuka izabaho ku Isi mu gihe kiri imbere.

Minisitiri w’Ubutabera, Yōko Kamikawa, yatangaje ko aba bantu batandatu baje bakurikira abandi bagenzi babo barindwi na bo bahanishijwe iki gihano mu ntangiriro z’uku kwezi.

CNN ivuga ko iri tsinda rifite amatwara ashingiye ku myizerere y’uko hazaba imperuka, ryashinjwaga kugaba ibitero mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Tokyo rikoresheje Aside yo mu bwoko bwa Sarin.

Ibi bitero byahitanye abantu bagera kuri 29 barimo 13 bapfuye umunsi umwe mu gihe abasaga ibihumbi bitandatu bahumanye kubera ubwo bumara iri tsinda ryakoreshejwe.

Kimwe mu bitero bikomeye iri tsinda ryakozwe cyabaye ku wa 20 Werurwe 1995, ubwo abarigize bakoreshaga udupfunyika turimo ikinyabutabire cya sirin kibarwa mu ntwaro z’uburozi, mu gutega abagenzi muri gari ya moshi.

Minisitiri Kawakami avuga ko iki gitero cyagaragaje urwango rukomeye, cyateguwe kigashyirwa mu bikorwa ndetse kikaba kiri mu byahungabanyije igihugu.

Yagize ati “Kirimo urwango rukomeye, cyateguwe gahoro gahoro gishyirwa ku murongo. Igikorwa nk’iki ntikizongera kuba muri iki gihugu.”

Ibiro Ntamakuru by’u Buyapani, NHK, bivuga ko iri tsinda ryishe umwe mu banyamategeko bo muri kiriya gihugu n’umuryango we wose ndetse n’abandi banyamuryango baryo bagerageje kurivamo mu 1989.

Iri tsinda ryari ryarihaye izina rya Aum Shinrikyo, bisobanurwa ngo ukuri kurenze.

Urupfu rw’Umuyobozi Mukuru waryo, Chizuo Matsumoto, wamenyekanye nka Shoko Asahara rwabaye amateka kuko umwe mu bakobwa be yahise avuga ko umurambo we ari ukuwutwika hanyuma ivu rikajugunywa mu nyanja kugira ngo udashyingurwa imva ye ikazaba isibaniro ry’imyuka mibi.

U Buyapani na Amerika, ni byo bihugu bikize bigifite guhanisha imfungwa igihano cy’urupfu, Perezida Trump we akaba yarasabye ko iki gihano cyanakoreshwa ku bafatanywe ibiyobyabwenge.

Mu mwaka ushize, u Buyapani bwanyonze abandi bantu bane mu gihe muri Amerika habarurwa 23 bamanitswe.

Umushakashatsi muri Amnesty International, Hiroka Shoji, wo mu Burasirazuba bwa Aziya we anenga u Buyapani ku bikorwa byo guhanisha urupfu.

Shoko Asahara ni umwe mu banyonzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza