Kwamamaza

U Butaliyani: Umutingito ukomeye wahitanye 120, abasaga 300 barakomereka

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 17:54' na Gonzalde Nshimiyimana


Umutingito uri ku kigero cya 6.2 (magnitude) wumvikanye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ahagana saa cyenda n’iminota 36 mu Butaliyani wahitanye abantu 120, mu gihe abagera ku 368 bakomeretse.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe Ubumenyi ku bijyanye n’ibibera mu nda y’Isi (USGS), byatangaje ko uyu mutingito wumvikanye mu birometero ijana mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Roma hafi y’umujyi wa Perugia.

Benshi mu bapfuye bari baherereye mu duce twa Accumoli na Amatrice aho inyubako eshatu zasenyutse.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu benshi bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa by’izi nyubako, ndetse umubare w’abaguye muri iri sanganya ushobora kwiyongera.

Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani, Matteo Renzi yashimiye abakoranabushake ndetse n’ingabo za leta bahise bajya gutanga ubutabazi mu gicuku ndetse bagakoresha amaboko yabo mu kugerageza gushaka abagwiriwe n’inyubako.

Lina Mercantini, umuturage wo mu gace ka Ceselli ho mu ntara ya Umbria yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko uyu mutingito utari usanzwe agira ati ‟Ntibyari byoroshye, twari turyamye twumva igitanda kirimo kirazenguruka mu cyumba twarimo.”

Uyu mutingito kandi wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu,birimo Umbria, Lazio, Le Marche, Bologna, Naples ndetse no mu murwa mukuru Roma aho zimwe mu nyubako zatigise mu gihe cy’amasegonda 20.

Mu mwaka wa 2009, undi mutingito uri kukigero cya ’magnitude’ 6.3 wibasiye agace ka Agion, wambukira no mu murwa mukuru uhitana abagera kuri 300 abandi bakurwa mu byabo.

Mu mwaka wa 2012 kandi umutingito wo ku kigero cya magnitude 6.1 wibasiye agace ka Emilia Romanga gaherereye mu majyaruguru y’u Butaliyani utwara ubuzima bw’abantu 27, abagera kuri 50 barakomereka abandi basaga ibihumbi 45 bakurwa mu byabo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved