U Butaliyani: Hashyizweho umunsi w’icyunamo nyuma y’umutingito wahitanye imbaga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Mu Butaliyani hashyizweho umunsi w’icyunamo nyuma y’umutingito udasanzwe uherutse guhitana abayingayinga 300 mu mijyi itandukanye.

Aho uwo mutingito wageze hatangajwe ibihe by’amage, hanakusanywa ama euro 50,000,000 ni ukuvuga asaga miliyari 40,000,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda, akaba agenewe gusana no kubaka bundi bushya inyubako zasenywe n’uwo mutingito.

Kugeza ubu, imibare yizewe y’abamaze guhitanwa n’uwo mutingito wari ku kigero cya 6,2, ni 278, gusa ubuyobozi bukavuga ko bugikomeje gushakisha niba haba hari uwaba agihumekera munsi y’ibikuta cyangwa niba hari imirambo yaba ikirimo.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Matteo Renzi arifatanya n’abo mu Mujyi wa Arquata, mu muhango wo gushyingura ababo bahitanywe n’uwo mutingito, dore ko uwo mujyi uri mu hibasiwe cyane.

Kuri uyu munsi w’icyunamo, ibendera rigomba kururutswa kugeza hagati, nk’uko BBC ibitangaza.

Abasaga 200 ni bo baguye mu gace ka Amatrice honyine, hakiyongeraho ab’i Arquata, Accumoli na Pescara del Tronto, imijyi na yo yashegeshwe.

Imirambo y’abahitanywe n’uwo mutingito yakusanyirijwe mu buruhukiro bumwe mu mujyi wa Rieti kugira ngo ababuze ababo baze barebe ko bababonamo, aba mbere bakaba baranashyinguwe i Amatrice kuri uyu wa Gatanu.

Abantu 388 ni bo bakomerekeye muri uwo mutingito wasize abasaga 2000 batagira aho bikinga, kuko wabasenyeye ntubasigire na busa.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Roma hafi y’umujyi wa Perugia mu Butaliyani habaye umutingito ukaze wari ku gipimo cya 6,2.

Uwo mutingito kandi wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu,birimo Umbria, Lazio, Le Marche, Bologna, Naples ndetse no mu murwa mukuru Roma aho zimwe mu nyubako zatigise mu gihe cy’amasegonda 20.

Mu mwaka wa 2009, undi mutingito uri ku kigero cya ‘magnitude’ 6.3 wibasiye agace ka Agion, wambukira no mu murwa mukuru uhitana abagera kuri 300, ubuyobozi bw’icyo gihugu bukaba bwinenga kuba nta cyakozwe ngo hirindwe ingaruka nk’izo ejo hazaza.

Bamwe batangiye gushyingura ababo baguye mu mutingito
Umutingito wahitanye benshi wangiza n'ibitagira ingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza