U Butaliyani buri mu gahinda ko kubura mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka 60

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Agahinda, amarira, kwicuza no gusaba imbabazi abafana niyo ntero ku basore b’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, ‘Azzuri’, yabuze itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru izabera mu Burusiya umwaka utaha.

Ni amateka mabi atazibagirana kuri iyi kipe iyobowe na Gianluigi Buffon, yakinaga umukino wa kabiri wa kamarampaka na Suède, ukarangira banganya 0-0. Uyu musaruro wakuyeho agahigo k’uko kuva 1958, Abataliyani, bitabiraga igikombe cy’isi badasiba, kuko basezerewe n’igitego 1-0 batsindiwe i Stockholm.

Nyuma y’umukino Buffon w’imyaka 39 wahise anasezera mu ikipe y’igihugu, yasutse amarira ndetse asaba imbabazi abafana b’umupira w’amaguru mu Butaliyani, kuko igitego yatsinzwe na Jakob Johansson kuwa Gatanu w’icyumweru gishize cyatumye ibendera ry’iki gihugu ritazazamurwa mu mpeshyi itaha mu Burusiya.

Yagize ati “ Dutsinzwe mu kintu gifite igisobanuro ku mibereho. Turicuza kurangiza kuriya. Ikinegu turagisangiye ntawe twakwitwaza. Dutsindira hamwe, tukanatsindirwa hamwe.”

Yakomeje ashimira abamubaye hafi mu rugendo rwe rwose mu ikipe y’igihugu yahamagawemo inshuro 175, avuga ko bafite icyizere, imbaraga n’umuhate wo kuzagaruka bakitwara neza nkuko batahwemye kubikora ndetse mu 2006 bakanatwara igikombe cy’isi.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyandika siporo, La Gazzetta dello Sport, cyagereranyije ibyabaye ku ikipe y’igihugu n’imperuka ndetse kivuga ko ari igihe Abataliyani bagomba gutekereza ikindi bazakora muri Kamena mu mikino y’igikombe cy’isi, harimo ibitaramo, cinema n’indi myidagaduro yatuma batabona Suède ikina.

U Butaliyani bwari mu itsinda rimwe na Espagne yabonye itike ku mwanya wa mbere, bituma bukina imikino ibiri ya kamarampaka na Suède ngo haboneke ujya mu gikombe cy’isi. Gusa iminota 180 yasize abasore b’umutoza Gian Piero Ventura, babuze amahirwe.

Abakinnyi bakinnye ku ruhande rw’u Butaliyani ni Buffon, Barzagli, Bonucci, Chiellini, Candreva, Florenzi, Jorginho, Parolo, Matteo Darmian, Ciro Immobile na Manolo Gabbiadini. Ku ruhande rwa Suède ni Olsen, Augustinsson, Granqvist, Lindeloef, Lustig, Forsberg, Larsson, Johansson, Claesson, Marcus Berg na Toivonen.

Ibihugu bifite itike y’igikombe cy’Isi

Igikombe cy’isi cya 2018 kizakinwa n’amakipe 32 azaturuka ku migabane yose y’isi. Kugeza ubu amakipe 29 yamaze kubona itike bidasubirwaho naho izindi eshatu ziracyategereje imikino ya kamarampaka, zirimo izizava hagati ya Peru na New Zealand, Denmark na Republic of Ireland ndetse izava hagati ya Australia na Honduras.

Izabonye itike bidasubirwaho ni Iran, u Buyapani, Saudi Arabia, Koreya y’Epfo, Misiri, Morocco, Nigeria, Senegal, Tunisia, Costa Rica, Mexico, Panama, Argentina, Brazil, Colombia, Uruguay, u Bubiligi, Croatia, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, Iceland, Pologne, Portugal, Serbia, Espagne, Suède, u Busuwisi n’u Burusiya buzakira.

Myugariro wa Manchester United, Victor Lindelof agerageza guhoza Buffon nyuma y’umukino batakarijemo amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi
Buffon na Gian Piero Ventura bihanganishanya nyuma yo kubura amahirwe yo kuzitabira imikino y'igikombe cy'isi cya 2018
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani baribacitse intege nyuma yo gutakaza amahirwe yo kujya mu gikombe cy'isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza