Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2021, nibwo Itsinda ry’impuguke zoherejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryasoje ubushakashatsi rimazemo iminsi.
Aba bahanga bari baturutse mu bihugu bitandukanye boherejwe gukora iperereza ku nkomoko y’iki cyorezo cya COVID-19, kimaze guhitana abarenga miliyoni 3,2 mu gihe abamaze kucyandura bose ari miliyoni 106 ku Isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Dr Peter Ben Embarek, wari ukuriye iri tsinda ryoherejwe na OMS, yavuze ko iyi virusi itakorewe muri laboratwari yo mu Mujyi wa Wuhan.
Dr Embarek yashimangiye ko hakenewe ubushakashatsi bwihariye bwo kumenya inkomoko ya Coronavirus nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Iri tsinda ryavuze ko bigaragara ko aka gakoko gashobora kuba karavuye mu nyamanswa kakinjira mu muntu. Gusa ku rundi ruhande ngo nta gihamya irabasha kuboneka.
Impuguke mu by’ubuvuzi akaba no muri komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, Liang Wannian yavuze ko COVID-19, yari isanzwe iri mu bindi bice by’iki gihugu mbere y’uko igaragara muri Wuhan mu Ukuboza 2019.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!