00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Nta mwana uzongera kurenza amasaha atatu mu cyumweru akina imikino yo kuri internet

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 Kanama 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bushinwa yategetse ko abana batarageza ku myaka 18 bagomba gukina imikino yo kuri internet amasaha atatu yonyine mu cyumweru. Ni hagati ya saa mbili na saa tatu ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Impamvu zatanzwe ni uko hari gukumirwa kuba iyo mikino yarangaza abana cyangwa bakabatwa nayo bikabangamira imyigire yabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Kubatwa n’imikino [yo kuri internet] byagize ingaruka ku myigire n’ubuzima busanzwe.”

Mu gihe abana bari mu kiruhuko amashuri afunze, bazajya bemererwa gukina isaha imwe buri munsi. Sosiyete zitanga iyo mikino zabujijwe kuyiha abayisaba mu masaha abujijwe kandi buri wese ugiye gukina akabanza kwerekana indangamuntu ye hakarebwa ko yujuje imyaka y’ubukure.

Amabwiriza yashyizweho mu 2019 agena ko mu masaha akuze y’ijoro iyo mikino ihagarikwa, abayikina mu mibyizi bagakoresha iminota 90 gusa naho mu kiruhuko n’impera z’icyumweru bagakoresha amasaha atatu.

Imikino yo kuri internet iri mu bifite isoko rigari mu Bushinwa kuko nko kugeza muri Kamena uyu mwaka yari imaze kwinjiza miliyari 20$.

Ku rundi ruhande, itangazamakuru ryaho rimaze iminsi riyitabariza ko imaze kuba nk’ikiyobyabwenge ku baturage kubera kubatwa nayo.

U Bushinwa bwagabanyije amasaha abana bamara bakina imikino yo kuri internet, agirwa atatu gusa mu cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .