Abarwayi bashya benshi bagaragaye ku wa Kabiri ni abo mu nkengero z’umurwa mukuru w’iki gihugu, Beijing ariko hari n’Intara yo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu yagaragayemo ubwiyongere bw’abandura iki cyorezo umunsi ku munsi.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, rivuga ko habonetse abarwayi bashya 115 kuwa 12 Mutarama, bavuye kuri 55 bari babonetse ku munsi wabanjirije iyo tariki.
Iki gihugu gitangaza ko ubwandu bwinshi bwaherukaga kuboneka mbere ya 30 Nyakanga 2020.
Iyi Komisiyo itangaza ko abantu bashya 107 banduye Coronavirus, barimo 90 bagaragaye mu Ntara ya Hebei ikikije Beijing mu gihe abandi 16 babonetse muri Heilongjiang.
Byatumye Intara ya Hebei ishyira muri gahunda ya guma mu rugo imijyi itatu Shijiazhuang, Xingtai na Langfang mu rwego rwo kugabanya ubwandu bushya bw’iki cyorezo. Muri Beijing ho bahise batangiza gahunda yo gupima abantu ku bwinshi no gukaza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Muri iki gihugu hari kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus mu gihe itsinda ry’impuguke zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryitegura kugera mu Mujyi wa Wuhan gukora iperereza ku nkomoko y’iki cyorezo.
Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yemeje ko iryo tsinda rya OMS ryahawe uburenganzira bwo kujya muri Wuhan.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Zhao Lijian ntabwo yigeze atanga ibisobanuro byimbitse cyangwa ngo avuge niba abo bahanga boherejwe na OMS bazabanza gushyirwa mu kato.
Imibare iheruka ya OMS, igaragaza ko ku Isi yose iki cyorezo kimaze guhitana abasaga miliyoni 1, 9 mu gihe abamaze kucyandura muri rusange bagera kuri miliyoni 89,7.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!