00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwashyizeho amabwiriza mashya abuza abagore gukuramo inda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yasohoye itangazo ribuza abagore bo muri icyo gihugu gukuramo inda bidakozwe kubera impamvu zemejwe n’umuganga, icyo bamwe babonye nk’umugambi w’icyo gihugu wo guhangana n’igabanuka ry’abaturage ryitezwe mu myaka iri imbere.

Iri tangazo ryavuze ko abagore bashobora gukuramo inda, ariko bikaba bitewe n’impamvu zifitanye isano n’ubuzima, aho kuba amahitamo asanzwe y’umugore wo mu Bushinwa, ‘kuko gukuramo inda bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umugore.’

U Bushinwa bufite ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’abaturage, nyuma y’uko iki gihugu cyari cyarashyizeho ingamba zo kubyara umwana umwe ku muryango, zashyizweho mu 1980 zigamije gukumira ubwiyongere bukabije bw’abaturage. Amakuru avuga ko izi ngamba zaburijemo ivuka ry’abana miliyoni 400.

Icyakora nyuma y’imyaka 40 iki cyemezo gifashwe, u Bushinwa buhanganye n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bakuze, ndetse hari impungenge ko nta gikozwe, abaturage b’u Bushinwa bashobora kuzatangira kugabanuka mu myaka ya vuba, uretse ko hari n’abemeza ko batangiye kugabanuka.

Mu ibarura ry’abaturage riherutse kuba mu mwaka ushize, ryerekanye ko Abashinwa ari miliyari 1,4, ari na bo benshi ku Isi. Muri uwo mwaka, mu Bushinwa havutse abana miliyoni 12, ibituma imupzandengo y’abana umugore umwe yemerewe kubyara imanuka ikagera kuri 1,3, aho kuba 1,8 Leta yari yiyemeje mu 2016.

Ku rundi ruhande, impuzandengo yo hagati ya 2014 na 2018, igaragaza abagore bakuyemo inda 9,7 buri mwaka, izamuka rya 51% ugereranyije n’Abashinwa bakuyemo inda hagati ya 2009 na 2013. Benshi mu bakuramo inda bakavuga ko babiterwa n’ubuzima buhenze muri icyo gihugu, dore ko ikiguzi cyo kurera umwana mu Bushinwa cyikubye kane mu myaka 15 ishize, kikava ku bihumbi 74$ mu 2005, kikagera ku bihumbi 308$ mu mwaka ushize.

Mu mwaka ushize kandi ni bwo u Bushinwa bwagize ubwiyongere bw’abaturage ku kigero kiri hasi kuva mu 1950, aho bazamutse ku kigero cya 5,3%, nyamara barahoze bazamuka ku kigero kiri hejuru ya 10% mu myaka 10 ishize.

Abashinwa bafite impuzandengo y’imyaka 38, ariko ishobora kwiyongera mu minsi iri imbere kuko ikigero cy’abari hagati y’imyaka 15 na 59 cyagabanutseho 7% mu mwaka ushize.

Mu 2017, ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Lancet bwagaragaje ko mu gihe ibipimo by’uburumbuke byakomereza ku muvuduko biriho mu Bushinwa, Abashinwa bazagabanuka ku kigero cya 48% mu 2100, bakagera kuri miliyoni 732 bavuye kuri miliyari 1,4.

Leta y'u Bushinwa yashyizeho amabwiriza akumira abaturage bakuramo inda ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .