00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwaburiye Amerika na Koreya y’Epfo biri kwivanga mu kibazo cya Taiwan

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yamaganye umugambi wa Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kwivanga mu bibazo bya Taiwan, nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu bemeranyije ubufatanye mu gukemura ibibazo bya Taiwan.

U Bushinwa bufata Ikirwa cya Taiwan nk’igice cyabwo mu gihe Amerika ikorana na Taiwan ndetse ikanagurisha intwaro kuri ako gace.

Umuvugizi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, yavuze ko Amerika na Koreya y’Epfo bifite uburenganzira bwo gukora ibiri mu nyungu zabo, ariko asaba ko ibihugu byombi byareka kwivanga mu bibazo bya Taiwan, kuko ari “Ikibazo kireba u Bushinwa gusa.”

Yagize ati “U Bushinwa butewe impungenge n’itangazo ryasohowe na Amerika na Koreya y’Epfo, twizera ko ubufatanye bwabo bwakabaye bugamije guteza imbere amahoro mu Karere kose, kandi ntibikwiye kubangamira inyungu z’u Bushinwa.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Ikibazo cya Taiwan kireba u Bushinwa…turaburira ibindi bihugu kwirinda kwivanga mu kibazo cya Taiwan, bakirinda gukina n’umuriro.”

U Bushinwa bufata Taiwan nk’igice cyabwo ndetse bwamaze gutangaza ko buzakora ibishoboka byose bukisubiza ako gace gafite Leta yako, ariko kakaba katemerwa nk’igihugu hirya no hino ku Isi.

Zhao Lijian yaburiye Amerika na Koreya y'Epfo ku kwivanga mu bibazo bya Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .