00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwabujije imijyi imwe kubaka inzu ndende

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yategetse imijyi mito kureka kubaka inyubako ndende zimaze kuba ikirango cy’iki gihugu kuko hari aho usanga ntacyo ikoreshwa.

Imijyi ifite abaturage bari munsi ya miliyoni eshatu, yategetswe kutubaka inzu zirengeje metero 150 z’uburebure.

Naho imijyi irengeje abo baturage izasabwa kubaka inzu zitarengeje metero 250. Ubusanzwe muri iki gihugu hari itegeko ry’uko inzu zirengeje metero 500 zitemewe.

U Bushinwa ni ubuturo bw’inyubako ndende ku Isi harimo nka Shanghai Tower ireshya na metero 632 na Ping An Finance Centre iri mu Mujyi wa Shenzhen ireshya na metero 599,1.

Amakuru atangwa n’inzego z’iki gihugu avuga ko inyubako ndende zikenewe mu mijyi ituwe cyane nka Shanghai na Shenzhen, naho mu yindi mijyi yo nta kibazo cy’ubutaka kiriyo ku buryo hakenerwa bene izo nzu.

U Bushinwa bumaze iminsi kandi bukumira abantu bakora imishinga yo kwemeza amaso, mu gihe ubusanzwe ugenzuye neza wasanga idakenewe.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bifite imiturirwa miremire myinshi
Shanghai Tower ni imwe mu nyubako ndende ziboneka ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .