00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Abagabo ntibashaka kurongora, abagore bo ntibashaka kubyara

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abana bavuka mu Bushinwa ukomeje kugabanuka ku gipimo giteye inkeke ku buryo iki gihugu gishobora kuzisanga kitakigira abato. Ibarura rusange rikorwa rimwe mu myaka 10 muri icyo gihugu rigaragaza ko ari ubwa mbere kuva mu 1960 hagaragaye umubare muto w’abana bavuka aho leta yanamaze gusaba abashakanye ko bashyiramo agatege bakabyara abana benshi nubwo bo bagaragaza ko batabyiteguye.

Umuturage wo mu Murwa Mukuru wahawe izina rya Lili yaganiriye na BBC ayitangariza ko uretse no kuba ahozwa ku nkeke na nyina atiteguye kuba yakwibaruka abana mu gihe cya vuba.

Uyu mudamu wigeze kumara imyaka ibiri abana n’umugabo bashyingiranwe yagize ati “Ndashaka kubaho ubuzima bwanjye, ntafite imihangayiko ihoraho yo kurera umwana.”

Yakomeje avuga ko afite inshuti z’urungano zifite abana kandi ahora abona uko bahangayikishwa no kubonera amashuri meza n’ubuvuzi bwiza abo bana, maze avuga ko abona ari ibintu bihangayikisha cyane.

Imibare y’ibarura yashyizwe hanze mu ntangiriro z’uku kwezi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2020 havutse abana bagera kuri miliyoni 12, bake ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 18 bari bavutse mu 2016. Ni wo mubare muto w’abana bavuka ku mwaka ubonetse kuva mu 1960.

Iri gabanuka ry’abana bavuka ngo rishobora gutera u Bushinwa ikibazo cyo kugira abaturage bake mu gihe cya vuba kurusha uko babitekerezaga kandi n’abo baturage bakazaba biganjemo abasaza kurusha abakiri bato, ibi bituma habaho ibura ry’abakozi ndetse n’ibibazo by’ubuzima bikiyongera.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bushinwa cy’Ibarurishamibare, Ning Jizhe, yatangaje ko kugabanuka kw’abana bavuka biganisha ku bibazo by’ubukungu n’iterambere ku Bushinwa.

Ibihugu bituranye n’u Bushinwa nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo na byo byahuye n’iki kibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka kugeza ubwo byagiye bitangiza ubukangurambaga bwo kubyara abana benshi ku bashakanye.

Ikibazo cy’u Bushinwa cy’igabanuka ry’abana bavuka kizarushaho kwiyongera kuko muri icyo gihugu nibura habarurwa abagabo miliyoni 34.9 bisumbuye ku mubare w’abagore ubarurwa muri icyo gihugu.

Ibi kandi bibaye nk’ingaruka za gahunda yo kuringaniza imbyaro yari yaratangijwe na Leta y’u Bushinwa mu 1979 gahunda yahagaritswe mu 2016 maze icyo gihugu kikemerera abantu kuba babyara abana babiri.

Ubuzima bugoye muri iyi si ya none bugoye, leta idatanga umusanzu mu myigire y’abana cyangwa se mu mikurire yabo, ni bimwe mu bituma umubare w’abana bavuka ukomeza kuba muto.

Ikindi kigaragazwa n’impuguke nk’imbogamizi ni uko umuco w’u Bushinwa udashyira umugore ku isonga cyangwa ngo habeho gahunda y’uburinganire bityo bigatuma bisa n’aho inshingano zo kurera ziba ziri ahanini mu nshingano z’umubyeyi w’umugore gusa bigatuma bacika intege zo kuba bakemera kubyara abana.

Abakora ubukwe mu Bushinwa ni mbarwa
Abagore bo mu Bushinwa ntibagishaka kubyara bitewe n'uburyo ubuzima bugoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .