00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Umunyeshuri wo muri Kaminuza yarashe bagenzi be batandatu arabica

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Abantu batandatu bishwe barashwe n’umunyeshuri wabamisheho amasasu muri Kaminuza iherereye mu Mujyi wa Perm uherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru w’uBurusiya, Moscow, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Uwagabye iki gitero na we wari umunyeshuri muri iyi kaminuza, yahise atabwa muri yombi.Urwego rushinzwe iperereza rwatangaje ko rwatangiye gukora ubucukumbuzi ku mpamvu y’ubu bwicanyi.

Abantu batandatu nibo batangajwe ko baguye muri iki gitero nubwo mbere byari byabanje kuvugwa ko ari umunani nk’uko Aljazeera yabivuze.

Abarenga 20 bakomeretse abenshi bakaba ari abakomerekejwe n’amasasu.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byagaragaje amashusho y’abanyeshuri ubwo bageragezaga guhunga igitero, bamwe basimbuka mu madirishya y’igorofa rya mbere kugira ngo babashe gukiza amagara yabo.

Abandi bagera kuri 60 bari bikingiranye mu cyumba cy’ishuri barwana no kugira ngo uwarasaga atabinjirana.

Iki kaminuza ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 12; ubwo iki gitero cyabaga abagera ku 3000 bari bayirimo. Ubuyobozi bwayo bwaburiye ababishoboye kuyisohokamo.

U Burusiya bufite amategeko abuza abasivile gutunga imbunda ariko hari ibyiciro byazo biboneka mu maduka birimo izikoreshwa mu guhiga n’izifasha abantu kwicungira umutekano, iyo abazikeneye bamaze gupimwa no kuzuza ibindi bisabwa bemererwa kuzitunga.

Ukurasana mu mashuri na kaminuza mu Burusiya ntibikunze kubaho ariko muri Gicurasi uyu mwaka umusore wo mu gace kitwa Kazan yishe abana barindwi n’abarimu babiri mu kigo cy’ishuri.

Abashinzwe umutekano batangaje ko batangiye iperereza ku cyihishe inyuma y'ubu bwicanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .